Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bufaransa n’u Burusiya Byatangiye Guhangana Bipfa Mali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bufaransa n’u Burusiya Byatangiye Guhangana Bipfa Mali

Last updated: 15 September 2021 11:12 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yeruye ko ifite impungenge zikomeye, nyuma y’uko bigiye ahabona ko hari amasezerano arimo kunozwa hagati ya Mali n’ikigo Wagner Group cyo mu Burusiya, gitanga serivisi za gisirikare mu bihugu bitandukanye.

Ku wa Mbere Reuters yanditse ko yabonye amakuru ko ayo masezerano ari hafi kwemezwa, akazatuma abahanga mu by’umutekano b’Abarusiya boherezwa muri Mali, igihugu cyakolonijwe n’u Bufaransa ndetse bufiteyo ingabo n’ibirindiro bikomeye.

Amakuru avuga ko ayo masezerano azifashishwamo abacanshuro bagera mu 1000 ba Wagner Group, andi akavuga ko uwo mubare waba ari muto.

Muri icyo gihe ngo Wagner Group izaba yishyurwa miliyoni $10.8 ku kwezi, kubera serivisi izaba itanga zirimo gutoza ingabo za Mali no kurinda abayobozi bakuru.

Ibi byose birimo kuba mu gihe Mali iyobowe na Colonel Assimi Goita, urangaje imbere abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

Hari amakuru ko u Bufaransa bwahise butangira gutereta ibihugu by’inshuti nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, ngo bifatanye gukumira ko u Burusiya bwakwigarurira umutekano wo muri Mali.

Buhangayikishijwe nuko kugera muri Mali kw’Abarusiya bizagira ingaruka ku bikorwa byabwo bimaze igihe muri Mali, bijyanye no kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel, rikorwa n’imitwe ya Al-Qaeda na Islamic State.

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali Baba Cisse, yanze kugira icyo avuga kuri ayo makuru ayita ibihuha.

Ati “Ubuyobozi ntabwo bwagira icyo buvuga ku bihuha.”

Minisiteri y’Ingabo muri Mali yo yemeje ko bijyanye n’uko umutekano uhagaze mu gihugu, gikeneye ubufatanye n’ibihugu birimo u Burusiya ariko nta cyemezo kirafatwa.

U Bufaransa bweruye impungenge zabwo

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa Florence Parly, yabwiye komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga ko guverinoma ishyigikiye ingabo zayo muri Mali, zimaze imyaka umunani zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Turacyari muri Mali kandi tuzaba duhari nta kabuza no mu mezi n’imyaka biri imbere.”

Gusa Minisitiri Parly yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’amasezerano ashobora kuba yaremeranyijweho hagati ya leta Bamako na Wagner Group.

Ati “Ku rundi ruhande, hari ibintu biteye impungenge birimo kubera muri Mali, niba amakuru avuga ko abayobozi ba Mali bemeye kugirana amasezerano na Wagner, byaba biteye impungenge cyane kandi bivuguruza ndetse bidahuye n’ibyose twakoze byose mu myaka ishize n’ibyo dushaka gukora mu gushyigikira ibihugu bya Sahel.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, we yavuze ko kohereza Abarusiya muri Mali bishobora gutuma u Bufaransa buvanayo ingabo zabwo.

Ati “Wagner ni umutwe wa gisirikare wigenga, umaze kumenyerwa mu bikorwa bibi no kurenga ku mategeko n’amabwiriza ayo ariyo yose. Kandi ibyo ntabwo byageza ku gisubizo icyo aricyo cyose.”

“Ntabwo byaba bihuye na gato no kuba turi muri kiriya gihugu. Muri Centrafrique batumye umutekano uzamba kurushaho. Ibikorwa by’umutwe ukora utya ntabwo byaba bihuye n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri Sahel na mpuzamahanga ba Mali.”

Kugira abasirikare muri Mali byahita bizamura ijambo ry’u Burusiya muri icyo gihugu, cyane cyane mu kugena uko ibintu byinshi bigenda, ijambo ryahoranye u Bufaransa.

Hari amakuru ko mu gihe umubano n’u Bufaransa wari utangiye kugenda biguru ntege, Mali yakomeje gukaza ibiganiro n’u Burusiya, aho Minisitiri w’Ingabo Sadio Camara yari i Moscow ndetse agakurikirana imyitozo ya gisirikare ku wa 4 Nzeri.

Icyo gihe yanahuye na Minisitiri w’ingabo wungirije w’u Burusiya, Alexander Fomin.

Bagiranye ibiganiro biganisha ku “bufatanye mu bya gisirikare” nk’uko Minisiteri y’Ingabo za Mali yabitangaje. Gusa ntabwo ubwo bufatanye bwasobanuwe.

U Bufarana nabwo bwohereje i Moscow umudipolomate wabwo ushinzwe Afurika, Christophe Bigot, ku wa 8 Nzeri. Yagiranye ibiganiro n’intumwa yihariye ya Perezida Vladmir Putin ishinzwe Uburasirazuba bwo hagati na Afurika, Mikhail Bogdanov.

Ntabwo u Bufarana bwifuje gutangaza byinshi ku ruzinduko rwa Bigot i Moscow.

 

 

TAGGED:Colonel Assimi GoïtafeaturedMaliWagner Group
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi W’U Rwanda Muri Amerika Yagiriye Inama Abategura Miss Rwanda
Next Article Abana Bafitanye Ikibazo N’Ubutabera Bashyiriweho Icyumba Kibafasha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?