U Burundi Burashaka Kwihimura Ku Bwongereza Bwabukomanyirije Ingendo z’Indege

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje ko niba u Bwongereza burisubiyeho ngo bureka kubukomanyiriza mu ngendo z’indege nabwo buzabwihimuraho. Biri mu itangazo yashyize kuri Twitter.

Iri tangazo risohotse nyuma y’igihe gito u Bwongereza bubujije ko u Burundi kohereza mu Bongereza abagenzi babuturutse bwanga ko babuzanira ubwandu bushya bwa COVID-19.

Kuri Twitter Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yanditse iti: “ Dukurikije icyemezo u Bwongereza buherutse gufata cy’uko abaturage bacu batagomba kujya muri kiriya gihugu kubera ubwandu bwa COVID, bukagifata bwirengagije ko u Burundi buri mu bihugu bya mbere byashoboye gukumira kiriya cyorezo, natwe tugiye gufata ingamba zo kwihimura niba[u Bwongereza] butisubiyeho.”

Tariki 28, Mutarama, 2021 nibwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko u Burundi n’u Rwanda byashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe kohereza abaturage babyo mu Bwongereza.

- Advertisement -

Icyemezo cy’u Bwongereza cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa Gatanu tariki 29, Mutarama, 2021.

Kiriya cyemezo kandi kireba Leta ziyunze z’Abarabu.

Bwana Grant Shapps ushinzwe ubwikorezi muri Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Borris Johnson avuga ko kiriya cyemezo kitareba Abongereza cyangwa abakomoka muri Iriland baba mu bihugu byavuzwe haruguru.

Nabo kandi bagomba kubanza kwerekana ko bafite ibyemezo bya muganga by’uko batanduye COVID-19

Aba baturage nabo bagomba kuzamara iminsi 10 mu kato kugira ngo niba bafite ibimenyetso bya kiriya cyemezo bigaragare bataragira uwo banduza.

Hon Grant Shapps
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version