U Burusiya Bwemeje ko Abasirikare 498 Bamaze Kwicirwa Muri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yemeje ko abasirikare 498 bamaze kwicirwa mu ntambara muri Ukraine, bitandukanye n’abagera ku 6000 batangajwe na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine kuri uyu wa Gatatu.

Ni umubare w’abasirikare bamaze kugwa ku rugamba mu minsi itandatu rumaze.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Igor Konashenkov, yavuze ko uretse abapfuye, abandi abasirikare 1597 bakomeretse.

Ni yo mibare ya mbere itangajwe na Leta y’u Burusiya kuva intambara yatangira ku wa 24 Gashyantare.

- Kwmamaza -

Konashenkov yamaganye amagambo yakomeje gutangazwa na Ukraine ko u Burusiya “bwapfushije abasirikare batabarika”, avuga ko ari amakuru agamije kuyobya rubanda.

Yavuze ko imiryango y’abasirikare barimo kugwa ku rugamba irimo guhabwa ubufasha bwose bukenewe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo yanatangaje ko abasirikare barenga 2,870 ba Ukraine bamaze kwicwa naho abarenga 3,700 barakomeretse, mu gihe abandi 572 bafashwe n’Ingabo z’u Burusiya.

Nta kintu Ukraine ariko iratangaza kuri iyo mibare y’u Burusiya.

Serivisi z’ubutabazi za Leta ya Ukraine zivuga ko abasivili 2000 bamaze kugwa muri iyi ntambara, nubwo Umuryango w’Abibumbye wo wemeza ko hamaze kwicwa abasivili 136, barimo abana 13.

Abamaze guhunga Ukraine kubera intambara bageze kuri miliyoni imwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version