Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na DRC Bahuriye Muri Angola Baganira Ku Mubano W’Ibihugu Byombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Na DRC Bahuriye Muri Angola Baganira Ku Mubano W’Ibihugu Byombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2022 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’umwuka mubi umaze amezi hagati ya Kigali na Kinshasa, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahuruye i Luanda muri Angola baganira uko uyu mwuka wakongera ukaba mwiza.

Muri iki gihe ni mubi ariko mu mezi menshi ashize wari mwiza kuko Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Rubavu barebera hamwe icyakorwa ngo abangirijwe n’umutingito wa Nyiragongo basanirwe ibyabo ndetse banubakirwa umudugudu w’icyitegererezo.

Nyuma byaje guhinduka ubwo umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC witwa M23 weguraga intwaro ugatarangira kurwanya iki gihugu.

Bidatinze ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangiye gushinja Kigali ko ari yo ibaha intwaro n’abasirikare, ariko u Rwanda rubyamaganira kure!

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuva ubwo rero kugeza n’ubu ibintu ntibirongera kuba bizima.

Inyubako Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC ikoreramo

Mu minsi ishize ho byafashe indi ntera ubwo Perezida Tshisekedi yeruraga agasaba abaturage n’ingabo ze kwitegura intambara igihugu cye gishobora gutangiza ku Rwanda.

Bidateye kabiri, yakoresheje inama idasanzwe y’umutekano irimo abayobozi bakuru mu ngabo na Guverinoma, irangira umwe mu myanzuro yayo ari uko uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Bwana Vincent Karega asubira mu gihugu cye.

U Rwanda rwo ntacyo rwigeze ruvuga ku bahagarariye DRC muri iki gihugu ariko Taarifa yabonye ibaruwa yasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC yasabaga uwari woherejwe ngo ahagararire iki gihugu mu Rwanda kuba aretse kugeza impapuro zibimwemerera k’ubuyobozi bw’u Rwanda kugeza ikindi gihe azabimenyesherezwa.

Ibaruwa yabujije uwari guhagararira DRC mu Rwanda gutanga impapuro zibimwemerera

Birinze kumuvuga amazina kubera ko atari yagashyizwe mu nshingano mu buryo bweruye.

- Advertisement -

Biranashoboka ko yazoherezwa n’ahandi.

Uko ibintu byaje gukomeza ni uko umuryango mpuzamahanga wahagurutse ngo wunge impande zombi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahamagaye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo biri mu Karere n’uburyo byahosha.

Hagati aho, Intumwa ya Perezida wa Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço yahuye na Tshisekedi ndetse na Perezida Kagame ibagezaho ubutumwa  Umukuru w’igihugu cyayo yari yayihaye.

Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byo impande zombi zaganiriye.

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 05, Ugushyingo, 2022 nibwo byamenyekanye ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahuriye i Luanda babifashijwemo na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço.

Nta tangazo risobanura ingingo aba bagabo baganiriyeho, ariko ntihabuzemo uko umubano hagati y’u Rwanda na DRC wakongera kuba mwiza cyane cyane ko abatuye ibi bihugu bakunda guhahirana, ikibazo kibaye mu gihugu kimwe kikagira ingaruka ku kindi.

N’ubwo ari uko bimeze, DRC  ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, u Rwanda rukayishinja gufasha no  gufatanya na FDLR.

Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru Kenyatta ku wa Gatanu Taliki 04, Ugushyingo, 2022 yagiye i Gitega  mu Burundi kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye ku bibazo by’umutekano muke muri Congo n’igisubizo cyabyo, bakaba baremeranyije ko ibiganiro by’i Nairobi bishyirwamo ingufu, aho gushyira imbere imbaraga za gisirikare.

Perezida Ndayishimiye niwe uyobora Umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba muri iki gihe.

Birashoboka cyane ko inama yahuje Biruta na Lutundula ari inama ibanziriza izahura Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisedeki mu gihe kiri imbere ariko ku mataliki ataratangazwa.

TAGGED:AngolaBirutaDRCFDLRfeaturedKagameLutundulaM23RwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mu Mujyi Wa Kigali Yabwiye Abakora Uburaya Ko Babishatse Babureka
Next Article BBC Irashinjwa Kwibasira Abayahudi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?