Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na DRC Bahuriye Muri Angola Baganira Ku Mubano W’Ibihugu Byombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Na DRC Bahuriye Muri Angola Baganira Ku Mubano W’Ibihugu Byombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2022 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’umwuka mubi umaze amezi hagati ya Kigali na Kinshasa, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahuruye i Luanda muri Angola baganira uko uyu mwuka wakongera ukaba mwiza.

Muri iki gihe ni mubi ariko mu mezi menshi ashize wari mwiza kuko Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Rubavu barebera hamwe icyakorwa ngo abangirijwe n’umutingito wa Nyiragongo basanirwe ibyabo ndetse banubakirwa umudugudu w’icyitegererezo.

Nyuma byaje guhinduka ubwo umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC witwa M23 weguraga intwaro ugatarangira kurwanya iki gihugu.

Bidatinze ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangiye gushinja Kigali ko ari yo ibaha intwaro n’abasirikare, ariko u Rwanda rubyamaganira kure!

Kuva ubwo rero kugeza n’ubu ibintu ntibirongera kuba bizima.

Inyubako Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC ikoreramo

Mu minsi ishize ho byafashe indi ntera ubwo Perezida Tshisekedi yeruraga agasaba abaturage n’ingabo ze kwitegura intambara igihugu cye gishobora gutangiza ku Rwanda.

Bidateye kabiri, yakoresheje inama idasanzwe y’umutekano irimo abayobozi bakuru mu ngabo na Guverinoma, irangira umwe mu myanzuro yayo ari uko uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Bwana Vincent Karega asubira mu gihugu cye.

U Rwanda rwo ntacyo rwigeze ruvuga ku bahagarariye DRC muri iki gihugu ariko Taarifa yabonye ibaruwa yasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC yasabaga uwari woherejwe ngo ahagararire iki gihugu mu Rwanda kuba aretse kugeza impapuro zibimwemerera k’ubuyobozi bw’u Rwanda kugeza ikindi gihe azabimenyesherezwa.

Ibaruwa yabujije uwari guhagararira DRC mu Rwanda gutanga impapuro zibimwemerera

Birinze kumuvuga amazina kubera ko atari yagashyizwe mu nshingano mu buryo bweruye.

Biranashoboka ko yazoherezwa n’ahandi.

Uko ibintu byaje gukomeza ni uko umuryango mpuzamahanga wahagurutse ngo wunge impande zombi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahamagaye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo biri mu Karere n’uburyo byahosha.

Hagati aho, Intumwa ya Perezida wa Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço yahuye na Tshisekedi ndetse na Perezida Kagame ibagezaho ubutumwa  Umukuru w’igihugu cyayo yari yayihaye.

Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byo impande zombi zaganiriye.

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 05, Ugushyingo, 2022 nibwo byamenyekanye ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahuriye i Luanda babifashijwemo na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço.

Nta tangazo risobanura ingingo aba bagabo baganiriyeho, ariko ntihabuzemo uko umubano hagati y’u Rwanda na DRC wakongera kuba mwiza cyane cyane ko abatuye ibi bihugu bakunda guhahirana, ikibazo kibaye mu gihugu kimwe kikagira ingaruka ku kindi.

N’ubwo ari uko bimeze, DRC  ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, u Rwanda rukayishinja gufasha no  gufatanya na FDLR.

Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru Kenyatta ku wa Gatanu Taliki 04, Ugushyingo, 2022 yagiye i Gitega  mu Burundi kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye ku bibazo by’umutekano muke muri Congo n’igisubizo cyabyo, bakaba baremeranyije ko ibiganiro by’i Nairobi bishyirwamo ingufu, aho gushyira imbere imbaraga za gisirikare.

Perezida Ndayishimiye niwe uyobora Umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba muri iki gihe.

Birashoboka cyane ko inama yahuje Biruta na Lutundula ari inama ibanziriza izahura Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisedeki mu gihe kiri imbere ariko ku mataliki ataratangazwa.

TAGGED:AngolaBirutaDRCFDLRfeaturedKagameLutundulaM23RwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mu Mujyi Wa Kigali Yabwiye Abakora Uburaya Ko Babishatse Babureka
Next Article BBC Irashinjwa Kwibasira Abayahudi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?