U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu bifitanye umubano umaze igihe. Uyu mubano ushingiye ku masezerano ibihugu byigiranye harimo ubufatanye mu burezi, ubucyerarugendo, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi.
Ikindi ni uko u Rwanda na Ethiopia ari ibihugu byagize iterambere ryihuse mu binyacumi bicye by’imyaka ishize.
Umwarimu wa Politiki mpuzamahanga Dr Ismail Buchanan avuga ko iyo urebye amateka y’ubukungu bw’ibihugu byombi, usanga hari igihe kinini cyashize bushingiye ku mfashanyo y’amahanga.
Avuga ko n’ubwo ibi bihugu bikiri mu rwego rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abayobozi babyo bakora uko bashoboye ngo bazamure ubukungu bwabyo, bive mu guhora bitegereje gufashwa n’amahanga.
Buchanan avuga ko u Rwanda rushobora kwigira kuri Ethiopia ibyerekeye gucunga ibidukikije no gukora inganda zitabyangiza.
Ikindi ni uko u Rwanda na Ethiopia bikorana mu guhugura abasirikare babyo.
Ngo hari abasirikare bava muri Ethiopia bakaza guhugurirwa i Nyakinama mu Karere ka Musanze nk’uko hari abava mu Rwanda bakajya guhugurirwa muri Ethiopia.
Tigray Nayo Ni ingingo yo Kuganirwaho…
Dr Ismail Buchanan avuga ko ubwo bariya bayobozi( Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed) bahuriraga i Kigali bashobora kuba baganiriye no kibazo cya Tigray bakagira icyo bacyumvikanaho.
Ati: “ …Njye numva ko kubiganiraho nk’ibihugu bifitanye umubano ntacyo byaba bitwaye. Ni ikintu bagomba kuganira kandi u Rwanda rukaba rwagira inama rubagira.”
Buchanan avuga ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umeze neza nk’uko byahoze ubwo Ethiopia yayoborwaga na Meres Zenawi.
Yemeza ko uyu mubano umeze neza ndetse ngo ku rwego ruruta uko bwahoze.
Ku ngingo y’uko Ethiopia ishobora gusaba u Rwanda ubufasha mu ntambara irwana n’abarwanyi bo muri Tigray, Dr Buchanan avuga ko ibyo byagenwa na Ethiopia, ikaba ari yo igena ubwoko bw’ubufasha ishaka.
Icyakora, Dr Buchanan avuga ko igihe cyose Ethiopia yasaba u Rwanda ubufasha, rushobora gushungura rukareba icyo rwakora ngo ruyifashe kuko ngo rusanzwe rufasha ibihugu kwivana mu bibazo by’umutekano mucye bifite.
Ahmed Yashimye uko yakiriwe i Rwanda…
Nyuma yo kurangiza urugendo yari arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangarije kuri Twitter ko yishimiye uko yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda.
Minisitiri Abiy yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29, Kanama, 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yarangije kuri uyu wa Mbere tariki 30, Kanama, 2021.
Ubwo yatahaga, yaherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, ari nawe wagiye kumuha ikaze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri iki Cyumweru.