Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na Ethiopia Bihuzwa N’Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Ethiopia Bihuzwa N’Iki?

Last updated: 05 October 2021 9:45 am
Share
SHARE

U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu  bifitanye umubano umaze igihe. Uyu mubano ushingiye ku masezerano ibihugu byigiranye harimo ubufatanye mu burezi, ubucyerarugendo, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi.

Ikindi ni uko u Rwanda na Ethiopia ari ibihugu byagize iterambere ryihuse mu binyacumi bicye by’imyaka ishize.

Umwarimu wa Politiki mpuzamahanga Dr Ismail Buchanan avuga ko iyo urebye amateka y’ubukungu bw’ibihugu byombi, usanga hari igihe kinini cyashize bushingiye ku mfashanyo y’amahanga.

Avuga ko n’ubwo ibi bihugu bikiri mu rwego rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,  abayobozi babyo bakora uko bashoboye ngo bazamure ubukungu bwabyo, bive mu guhora bitegereje gufashwa n’amahanga.

Buchanan avuga ko u Rwanda rushobora kwigira kuri Ethiopia ibyerekeye gucunga ibidukikije no gukora inganda zitabyangiza.

Ikindi ni uko u Rwanda na Ethiopia bikorana mu guhugura abasirikare babyo.

Ngo hari abasirikare bava muri Ethiopia bakaza guhugurirwa i Nyakinama mu Karere ka Musanze nk’uko hari abava mu Rwanda bakajya guhugurirwa muri Ethiopia.

Tigray Nayo Ni ingingo yo Kuganirwaho…

Dr Ismail Buchanan avuga ko ubwo bariya bayobozi( Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed) bahuriraga i Kigali bashobora kuba baganiriye no kibazo cya Tigray bakagira icyo bacyumvikanaho.

Ati: “ …Njye numva ko kubiganiraho nk’ibihugu bifitanye umubano ntacyo byaba bitwaye. Ni ikintu bagomba kuganira kandi u Rwanda rukaba rwagira inama rubagira.”

Buchanan avuga ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umeze neza nk’uko byahoze ubwo Ethiopia yayoborwaga na Meres Zenawi.

Yemeza ko uyu mubano umeze neza ndetse ngo ku rwego ruruta uko bwahoze.

Ku ngingo y’uko Ethiopia ishobora gusaba u Rwanda ubufasha mu ntambara irwana n’abarwanyi bo muri Tigray, Dr Buchanan avuga ko ibyo byagenwa na Ethiopia, ikaba ari yo igena ubwoko bw’ubufasha ishaka.

Icyakora, Dr Buchanan avuga ko igihe cyose Ethiopia yasaba u Rwanda ubufasha, rushobora gushungura rukareba icyo rwakora ngo ruyifashe kuko ngo rusanzwe rufasha ibihugu kwivana mu bibazo by’umutekano mucye bifite.

Ahmed Yashimye uko yakiriwe i Rwanda…

Nyuma yo kurangiza urugendo yari arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangarije kuri Twitter ko yishimiye uko yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda.

Minisitiri Abiy yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29, Kanama, 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yarangije kuri uyu wa Mbere tariki 30, Kanama, 2021.

Ubwo yatahaga, yaherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, ari nawe wagiye kumuha ikaze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri iki Cyumweru.

TAGGED:AbiyEthiopiafeaturedKagameRwandaUmubanoUruzinduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikibuga Cy’Indege Cya Kabul Cyarashweho Ibisasu
Next Article Aho Imitekerereze Y’Abanyabwenge Itandukanira N’Iy’Abantu Basanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?