Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na Madagascar Mu Bucuruzi Bwagutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Na Madagascar Mu Bucuruzi Bwagutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2023 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashoramari bo muri Madagascar baganiriye n’abo mu Rwanda uko imikoranire yarushaho gutera imbere.

Clare Akamanzi yabahaye ikaze mu Rwanda avuga ko abacuruzi bo mu Rwanda bishimira kuba bagiye gukorana n’abo muri Madagascar kugira ngo buri ruhande rurebe aho rwashora mu nyungu za buri ruhande.

Avuga ko 2019 hari amasezerano yari yarasinywe hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo ubu ni uburyo bwo kuyakomeza no kwagura aho azashyirirwa mu bikorwa.

Akamanzi avuga ko ibihugu byombi bizakorana mu nzego zirimo ikoranabuhanga, amabuye y’agaciro, ibikorwemezo, ikoranabuhanga n’ahandi.

Yababwiye ko bakwiye kuza bisanga kubera ko u Rwanda rufunguwe amarembo.

Ati: “ Gukora ubucuruzi mu Rwanda biroroshye kubera ko bifata amasaha atandatu gusa kandi aho umuntu yaba ari hose yabikora niyo yaba yicaye iwe.”

Ikindi yababwiye ni uko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere bityo nabo bashoye mu Rwanda bazamukana narwo muri iryo terambere.

Yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ko bizwi hose.

Uhagarariye Federasiyo y’abikorera muri Madagascar Rakotomarara yashimye ko u Rwanda rufunguye ku bashoramari kandi avuga ko ibigo 40 byitabiriye iriya nama( byo ku bihugu byombi) byiteguye gukora neza kugira ngo ubu bufatanye buzatange umusaruro urambye.

Yasabye bagenzi be bo mu Rwanda ko bagomba kujya gushora muri Madagascar kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari harimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ahandi.

Iki kiganiro kitabiriwe  n’abashoramari bo mu bihugu byombi, ku ruhande rwa Madagascar bahagarariwe na  Perezida wayo Andrei Rajoelina, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, uw’ibikorwa remezo na Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo.

Perezida wa Madagascar Andrei Rajoelina ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

TAGGED:AkamanzifeaturedMadagascarRwandaUbucuruziUbufatanye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ikomeje Kubyirura Intiti
Next Article Gasabo: Umuzamu Yahiriye Mu Nzu Yari Arinze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?