U Rwanda Ntiruzatezuka Ku Mugambi W’Iterambere Ry’Afurika- Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abanyacyubahiro bari bitabiriye Inama yitwa KUSI Ideas Festivals ko u Rwanda rwiyemeje kuzakomeza gukora ibyo rushoboye kugira ngo Afurika ikomeze itere imbere no muri iki gihe iri kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Inama KUSI Ideas Festival itegurwa n’Ikigo Nation Media Group cyo muri Kenya.

Iyaraye ibaye yabereye i Accra muri Ghana.

Perezida Kagame yayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Yatangiye ashimira abantu bayiteguye, avuga ko ari ibyo kwishimira kuko n’ubwo Afurika iri mu bihe bitayoroheye, ariko mu by’ukuri gutegura inama nk’iriya biba buri gihe ari ingirakamaro kugira ngo abantu bigire hamwe uko bakwivana mu bibazo basigiwe na kiriya cyorezo.

Kagame yavuze ko muri iki gihe, ari ngombwa ko abatuye Afurika bashyira hamwe ibitekerezo n’imbaraga kugira ngo bavane umugabane wabo mu bibazo.

Icyakora, Umukuru w’u Rwanda avuga ko bizasaba gukora cyane no gushora imari mu ikoranabuhanga.

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida warwo yavuze ko abarutuye n’abaruyobora bakomeje iterambere kandi ngo kurigeraho bisaba gutekereza kure hakiri kare.

Ati: “ Kusi Ideas bivuze kugira ibitekerezo bigamije kuzana impinduka.”

Izi mpinduka ngo zizaterwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no gukorana kw’ibihugu by’Afurika mu gucuruzanya hagati yabyo.

Perezida Kagame yavuze ko mu mikoranire y’ibihugu by’Afurika hagomba no gutekerezwa uko Urwego rw’Abikorera ku giti cyabo rwakomeza gufashwa kugira ngo narwo rushobore guhanga imirimo.

Yasezeranyije abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo igihe cyose ruzabisabwa cyangwa rukabona ko ari ngombwa.

Kusi Ideas Festival yatangiye bwa mbere  mu mwaka wa 2019.

Icyo gihe yatangijwe n’ikigo cyo muri Kenya kitwa Nation Media Group, icyo gihe iki kigo kikaba cyarizihizaga imyaka 69 kimaze gikora.

Kusi Ideas Festival ni ihuriro nyafurika ritangirwamo ibitekerezo byo kuyizamura mu iterambere.

Ibyo bitekerezo biba bigamije gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo birambye haba mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ibitekerezo by’uko umutekano n’amahoro byagarurwa aho byabuze cyangwa byahungabanye n’ibindi.

Inama Kusi Ideas Festival iri kubera muri Ghana izatangirwamo ibiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu barimo uwa Ghana Prof Nana Akudo Ado n’uwa Uganda Yoweri Museveni.

Ku ruhande rw’u Rwanda bitaganjijwe ko n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere Madamu Clare Akamanzi nawe azatangamo ikiganiro.

Undi Munyarwanda uzatangamo ikiganiro ni uwitwa Mathew Rugamba washinze ikigo gikora imideri kitwa House of Tayo.

Clare Akamanzi
Rugamba uyobora House of Tayo

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version