Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2025 8:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
CG Evariste Murenzi.
SHARE

Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’igorora CG Evaritse Murenzi yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rufunze abanyamahanga 500 bo mu bihugu binyuranye.

Yabivuiye mu kiganiro cyabereye ku kicaro cy’Urukiko rw’ikirenga ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera gitangira kuri uyu wa Mbere Tariki 08, Ukuboza kikazarangira Tariki 19, uku kwezi, 2025.

Murenzi yavuze ko muri rusange nta muntu mu Rwanda udafungwa iyo bigaragara ko urukiko ari byo rwanzuye.

Yasubizaga ikibazo Taarifa Rwanda yabajije cyerekeye abanyamahanga bakorera Abanyarwanda urugomo bigahungabanya umudendezo wa rubanda.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi Jeanne Ujeneza nawe yavuze ko nta munyamahanga wakwigira akari aha kajya he ngo ahungabanye Abanyarwanda hanyuma yumve ko yakwidegembya.

Ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Abantu bagomba kubimenya. Iyo bigaragara umunyamahanga yakoze ibintu bigize icyaha tumushyikiriza RIB.”

Indi ngingo yagarutsweho muri iki kiganiro ni ibyerekeye ubuhuza mu manza z’ubucuruzi aho mu mwaka wa 2024 hari imanza 301 y’ubucuruzi zarangiriye mu buhuza.

Perezida w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi Clothilde Mukamurera avuga ko ubuhuza butangirira aho urubanza rwaregewe kandi ko igihe cyose ababuranyi bemeye ubuhuza, babukorerwa inyandiko mpuruza bikarangirira aho iyo ababuranyi babyemeye batyo.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ubuhuza ari ingenzi mu kubanisha neza abaturage kandi ngo kuva mu mwaka wa 2022 kugeza ubu ubuhuza bwakozwe ku manza 20,000, akemeza ko ibyo bigaragaza umusaruro.

Mu Cyumweru kiswe icy’ubutabera kuko kizagirwamo uruhare n’inzego zose zitanga ubutabera.

Hazaburanishwa kandi imanza zatoranyijwe, habeho amasezerano hagati y’ubushinjacyana n’uwakoze ibyaha, habeho gukemura ibibazo binyuze mu buhuza n’ibindi.

Ubuhuza kandi bushobora no gutangirwa mu rukiko rw’ubujurire cyangwa urw’ikirenga gusa ikibazo ni uko baba barakererewe kandi barishyuye menshi kuko ubutabera buhenda.

TAGGED:AbanyamahangafeaturedIcyumweruMurenziUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame
Next Article Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?