U Rwanda Rugiye Gukora ‘Ibarura Rusange Ry’Abaturage n’Imiturire’

Amakuru Taarifa ifite yemeza ko muri Kanama, 2021mu Rwanda hazaba ibarura rito ribanziriza ibarura nyirizina ry’abatuye u Rwanda riteganyijwe muri Kanama, 2022.

Ibarura ry’abaturage riheruka ryerekanye ko Abanyarwanda ari 12, 955, 736

Kugeza ubu muri rusange Umunyarwanda aramba imyaka 67.8.

Kuba hagiye kuba ibarura rishya ry’abatuye u Rwanda bishingiye ku ngingo nyinshi harimo n’uko hari Abanyarwanda benshi bagiye bimurwa ahantu bakajya gutuzwa ahandi.

- Advertisement -

Ubusanzwe ibarura rusange ry’abaturage riba rimwe mu myaka 10.

Iri barura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka kuba muri Kanama, 2021. Icyo gihe ryari irya kane.

Ibarura ryo muri uriya mwaka ryavugaga ko abatuye mu Rwanda ubwo ryakorwaga 52% bari abagore naho 48% ari abagabo.

Muri bo 48,5% ni abagabo ( 5,864,284), 51,5% ni abagore ni ukuvuga abantu 6,225,436 mu gihe 38,7% ( 4,680,757) ari abari munsi y’imyaka 14.

Imibare yo muri kiriya gihe yerekanaga ko umubare w’abatuye u Rwanda wikubye inshuro zirenze ebyiri kuva mu mwaka w’1978, ubwo habaga ibarura rusange rya mbere, na 2012 ubwo ibarurarusange riheruka.

Iyo mibare ahanini yazamuwe n’umuvuduko mu bwiyongere bw’abaturage.

Ubwiyongere bwari 2.6% hagati y’umwaka wa 2002 na 2012 bukaba bwari 3.1% hagati y’umwaka wa 1978 na 1991.

Mu Rwanda ubwiyongere bwaragabanutse kugera kuri 1.2%.

Bwagabanutse cyane  hagati y’umwaka wa 1991 na 2002 bwatewe ahanini na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri  2016 ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare bwari abaturage 434, ubu bukaba ari ubucucike buri hejuru ugereranyaje n’ubuso bw’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version