U Rwanda Rukomeje Kohereza Amata Muri Sudani Y’Epfo

Raporo ya buri Cyumweru yerekana ibihugu u Rwanda rwoherereje ibihingwa cyangwa ibikomoka ku matungo byinshi mu gihe kingana n’Icyumweru, yerekana ko kimwe mu bihugu rwoherereje amata ari Sudani y’Epfo.

Si iki gihugu gusa ariko kuko Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Leta zunze ubumwe z’Abarabu nabyo byaguriye u Rwanda byinshi mu bikomoka ku matungo cyangwa ku buhinzi.

Ibikomoka ku matungo rwoherereje biriya bihugu byarwinjirije $218,367, ibinyampeke n’ifu bifite agaciro ka $1,534,281, ibinyamafufu bifite agaciro ka $231,874, ibinyamisogwe bifite agaciro ka $214,560, amagi afite $ 915,642 n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro ka $175,827

- Kwmamaza -

Imboga n’imbuto ndetse n’indabo u Rwanda rwasaruye mu gihe kingana n’icyo twavuze haruguru, rwabigurishije muri DRC, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu Buholandi, mu Bwongereza, mu Budage no muri Nigeria.

Rwoherereje biriya bihugu toni 426.3 zirwinjiriza $ 970,852, ugereranyije ni $ 2.3 ku kilo.

Ikawa rwohereje hanze yarwo ingana na toni 489.6 ifite agaciro ka $2,796,579, ugereranyije ugasanga ari $ 5.7 ku kilo kimwe.

Abaguze nyinshi ni Arabia, Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’u Bufaransa.

Icyayi cyo kingana na toni 505.2 zifite agaciro ka $1,379,321, ni ukuvuga $2.7 ku kilo.

Ibihugu byaruguriye icyayi kinshi ni Pakistan, u Bwongereza na Misiri.

Uko bigaragara, ikawa y’u Rwanda iracyari iya mbere mu kurwinjiriza amadovize menshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version