Ubuyobozi bw’u Rwanda mu by’ububanyi n’amahanga buherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ubwa Pakistan ari mu ngeri nyinshi zirimo n’ubufatanye mu by’umutekano.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda witwa Hamid Asghar Khan n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Clémentine Mukeka nibo bayashyizeho umukono.
Uretse urwego rw’umutekano, izindi nzego Islamabad ishaka gukoranamo na Kigali ni iz’ubucuruzi, ishoramari, uburezi, guteza imbere umuco, siyansi, ikoranabuhanga no mu buhinzi.
Amasezerano yasinywe yiswe Bilateral Political Consultations, akazaba imbarutso yo kongera umusaruro usanzwe uva mu mubano hagati y’u Rwanda na Pakistan.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi si uw’ubu.
Ikimenyimenyi ni uko nko mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwohereje muri Pakistan ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni $34.7 naho yo irwoherezamo ibifite agaciro ka Miliyoni $47.6.
Ikintu cya mbere u Rwanda rwohereza yo ni icyayi kigakurikirwa n’ikawa.
Umuceri nicyo kintu cya mbere u Rwanda rutumiza muri iki gihugu cyo muri Aziya gituranye n’Ubuhinde.
Ibikoresho byo kwa muganga n’ibinyobwa bisembuye nabyo biri mu bintu byinshi biturukayo.
Agaciro k’umuceri u Rwanda rutumiza muri Pakistan kagera kuri miliyoni $44.4.
A landmark moment for Rwanda🇷🇼-Pakistan🇵🇰 ties: PS @MukekaClem hosted Ambassador Hamid Asghar Khan, Additional Foreign Secretary @ForeignOfficePk, for the inaugural political consultations.
Their signing of an MoU on Bilateral Political Consultations lays the foundation for even… pic.twitter.com/2whnfFUqws— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) January 20, 2025