Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasinyanye Na BioNTech Amasezerano Yo Gutangiza Uruganda Rw’Inkingo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwasinyanye Na BioNTech Amasezerano Yo Gutangiza Uruganda Rw’Inkingo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2021 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo BioNTech byasinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri iki gihugu, hakazaherwa ku za Covid-19, malaria, igituntu n’izindi zizakenerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

Iki kigo nicyo cyavumbuye urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer /BioNTech, rurimo gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi, urugendo rwatwaye amezi Icyenda hakoreshejwe uburyo bwa mRNA.

Şahin yavuze ko nyuma yo kwemeza urukingo rwa malaria, hatangiye ibiganiro by’uburyo rwakorerwa muri Afurika, kugira ngo ruboneke kandi ruhendutse.

Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Ati:“Uyu munsi turashaka gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kubaka uruganda rwa mbere muri Afurika rukora inkingo mu buryo bwa mRNA bitarenze Gicurasi 2022.”

Ni igikorwa kizaterwa inkunga na European Investment Bank.

Biteganywa ko hazashyirwaho uburyo bwo gukora inkingo hagendewe ku bunararibonye bwo mu nganda zo mu Budage na Marburg, hakabanza kubakwa ubushobozi.

Bizagirwamo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Institut Pasteur muri Dakar.

Umuyobozi wingirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko aya masezerano akomeye muri gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.

Ati: “Iyi gahunda iri mu murongo wa Afurika yunze Ubumwe wo kugira inkingo nyinshi zikorerwa kuri uyu migabane kimwe n’ibindi bikenerwa kwa muganga.”

Yavuze ko binajyanye n’intego y’uko 60% by’inkingo zikenerwa muri Afurika zizaba zikorerwa imbere muri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2040.

Komiseri wa EU ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, yavuze ko uyu munsi hasinywa amasezerano ajyanye no gushyiraho uru ruganda, kandi bitandukanye

Yakomeje ati: “Mu by’igihe gito izi nganda zizakorwa inkingo za mRNA za Covid-19, malaria n’igituntu, ariko mu buryo bw’igihe kirekire zizakora inkingo zose zizaba ziramira ubuzima.”

Yavuze ko uretse gutanga inkunga, bateganya no gusangiza ubunararibonye mu bijyanye n;ubugenzuzi, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA.

Ni igikorwa kandi ngo kuzafasha no mu kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kubaho mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa WHO muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko uburyo ikwirakwira ry’Inkingo ririmo gukorwa byasize inyuma Afurika, binadindiza urugendo rwayo mu kuzahura ubukungu.

Gukorera inkingo muri Afurika ngo bizakemura icyo kibazo mu buryo bw’igihe kigufi n’igihe kirekire.

Zizanafasha mu guhererekanya ubumenyi buzanifashishwa mu guhanga imirimo itandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukorera inkingo muri Afurika no mu gihugu by’umwihariko.

Biteganywa ko kuri uyu wa Kabiri kandi u Rwanda rusinyana na European Investment Bank amasezerano ajyanye no gutera inkunga uyu mushinga.

Kuri uyu wa Mbere nabwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na European Investment Bank, aho yaruhaye miliyoni 95 z’amayero ajyanye no gushyigikira ubucuruzi no gutera inkunga laboratwari y’igihugu y’icyitegererezo.

TAGGED:featuredGuverinomaInkingoNgamijeRwandaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agahinda K’Umugabo Wifuzaga Kuba Umunyamategeko, Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bukaza
Next Article Minisitiri W’Intebe Wa Sudani Afungiye Kwa Jenerali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?