Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasinyanye Na BioNTech Amasezerano Yo Gutangiza Uruganda Rw’Inkingo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwasinyanye Na BioNTech Amasezerano Yo Gutangiza Uruganda Rw’Inkingo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2021 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo BioNTech byasinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri iki gihugu, hakazaherwa ku za Covid-19, malaria, igituntu n’izindi zizakenerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

Iki kigo nicyo cyavumbuye urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer /BioNTech, rurimo gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi, urugendo rwatwaye amezi Icyenda hakoreshejwe uburyo bwa mRNA.

Şahin yavuze ko nyuma yo kwemeza urukingo rwa malaria, hatangiye ibiganiro by’uburyo rwakorerwa muri Afurika, kugira ngo ruboneke kandi ruhendutse.

Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Ati:“Uyu munsi turashaka gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kubaka uruganda rwa mbere muri Afurika rukora inkingo mu buryo bwa mRNA bitarenze Gicurasi 2022.”

Ni igikorwa kizaterwa inkunga na European Investment Bank.

Biteganywa ko hazashyirwaho uburyo bwo gukora inkingo hagendewe ku bunararibonye bwo mu nganda zo mu Budage na Marburg, hakabanza kubakwa ubushobozi.

Bizagirwamo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Institut Pasteur muri Dakar.

Umuyobozi wingirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko aya masezerano akomeye muri gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.

Ati: “Iyi gahunda iri mu murongo wa Afurika yunze Ubumwe wo kugira inkingo nyinshi zikorerwa kuri uyu migabane kimwe n’ibindi bikenerwa kwa muganga.”

Yavuze ko binajyanye n’intego y’uko 60% by’inkingo zikenerwa muri Afurika zizaba zikorerwa imbere muri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2040.

Komiseri wa EU ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, yavuze ko uyu munsi hasinywa amasezerano ajyanye no gushyiraho uru ruganda, kandi bitandukanye

Yakomeje ati: “Mu by’igihe gito izi nganda zizakorwa inkingo za mRNA za Covid-19, malaria n’igituntu, ariko mu buryo bw’igihe kirekire zizakora inkingo zose zizaba ziramira ubuzima.”

Yavuze ko uretse gutanga inkunga, bateganya no gusangiza ubunararibonye mu bijyanye n;ubugenzuzi, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA.

Ni igikorwa kandi ngo kuzafasha no mu kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kubaho mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa WHO muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko uburyo ikwirakwira ry’Inkingo ririmo gukorwa byasize inyuma Afurika, binadindiza urugendo rwayo mu kuzahura ubukungu.

Gukorera inkingo muri Afurika ngo bizakemura icyo kibazo mu buryo bw’igihe kigufi n’igihe kirekire.

Zizanafasha mu guhererekanya ubumenyi buzanifashishwa mu guhanga imirimo itandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukorera inkingo muri Afurika no mu gihugu by’umwihariko.

Biteganywa ko kuri uyu wa Kabiri kandi u Rwanda rusinyana na European Investment Bank amasezerano ajyanye no gutera inkunga uyu mushinga.

Kuri uyu wa Mbere nabwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na European Investment Bank, aho yaruhaye miliyoni 95 z’amayero ajyanye no gushyigikira ubucuruzi no gutera inkunga laboratwari y’igihugu y’icyitegererezo.

TAGGED:featuredGuverinomaInkingoNgamijeRwandaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agahinda K’Umugabo Wifuzaga Kuba Umunyamategeko, Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bukaza
Next Article Minisitiri W’Intebe Wa Sudani Afungiye Kwa Jenerali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?