Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwazamuye Umubare w’Impunzi Zo Muri Libya Ruzakira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwazamuye Umubare w’Impunzi Zo Muri Libya Ruzakira

admin
Last updated: 31 October 2021 10:41 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byongereye amasezerano yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyafurika baheze muri Libya, umubare w’abazajya bakirwa uva kuri 500 ugera kuri 700 icyarimwe.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, azageza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Ni amasezerano avugurura andi y’imyaka itatu aheruka kurangira, yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019. Ni yo yashyizeho Inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, yakirirwamo ziriya mpunzi n’abasaba ubuhungiro mu gihe bagishakirwa igisubizo kirambye.

Ni Abanyafurika bagendaga baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bananiwe kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuzaga, ahubwo bisanga bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’Ubumwe bwa Afurika ku wa 29 Ukwakira ivuga ko “Mu gihe bamwe bashobora kugira amahirwe yo kwimurirwa mu bindi bihugu, abandi bazafashwa gusubira mu bihugu bari barahawemo ubuhungiro cyangwa basubire mu byo bavukamo mu gihe nta mpungenge baba bagifite.”

“Bamwe bashobora no guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda hashingiwe ku burenganzira butangwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Biteganywa ko mu gihe cya vuba kwimurira izi mpunzi mu Rwanda bizasubukurwa, bigakorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’u Rwanda na Libya.

U Rwanda ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, AU yo ikomeze gushakisha ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Ni mu gihe UNHCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

- Advertisement -

U Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 648, bakiriwe mu byiciro bitandatu guhera muri Nzeri 2019.

Kugeza ubu mu nkambi ya Gashora hasigayemo impunzi n’abasaba ubuhungiro 214 bo mu bihugu umunani bya Afurika birimo Eritrea, Sudan, Sudan y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroon.

Abandi bagiye babona ibihugu bibakira birimo Norvège, Canada, u Bufaransa na Suède.

Nyamara bibarwa ko hari abantu bagera ku 1,680 bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya, bakeneye gushyirwa ahantu bacungiwe umutekano.

AU na UNHCR byasabye ibihugu gukora nk’u Rwanda, bikakira bariya bantu babayeho mu buzima bubi.

Kwakira izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro ni icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017 nyuma y’amashusho yasakaye yerekana abantu bacuruza izi mpunzi, utanze menshi akegukana abacakara be.

Ni mu gihe Libya yugarijwe n’intambara guhera mu 2011, ku buryo izi mpunzi zifatwa zigafungirwa mu bigo bitandukanye, zigakorerwa iyicarubozo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubumwe bwa Afurika, Tumukunde Hope (hagati)
TAGGED:Abasaba UbuhungirofeaturedGashoraImpunziLibyaUbumwe bwa AfurikaUNHCR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisikazi Bashya Bagaragaje Ubuhanga Budasanzwe Mu Kurasa
Next Article Uwakize COVID-19 Afite Ibyago Byo Kongera Kuyandura Bikubye Gatanu Uwikingije – Ubushakashatsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?