Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwibukije Amahanga Ko DRC Ibanye Neza Na ADF Na FDLR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwibukije Amahanga Ko DRC Ibanye Neza Na ADF Na FDLR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2025 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe
SHARE

Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda avuga ko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwahuje imbaraga na FDLR n’indi mitwe yayogoje Uburasirazuba bwa DRC irimo na ADF.

Minisitiri Nduhungirehe yaraye abivugiye mu biganiro byabereye ku cyicaro cya UN kiri i New York muri Amerika.

Intego y’ibyo biganiro yari iyo kurebera hamwe uko Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakubakirwa ubushobozi mu guhangana n’iterabwoba.

Muri iki gice cy’uyu Mugabane hamaze iminsi havugwa ubwiyongere bw’imitwe ikora iterabwoba.

Mu mwaka wa 2017 muri Mozambique hadutse umutwe w’iterabwoba wafashe igice kinini ya Cabo Delgado, imwe mu ntara nini z’iki gihugu.

Mu kiganiro cye, Nduhungirehe yagaragaje ko abakora iterabwoba bitwikira ibibazo by’imiyoborere idakomeye, ubukene, ubusumbane n’amakimbirane ari ahantu runaka.

Yavuze ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba kubera imitwe irimo ADF na FDLR.

Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo  irenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba bikorwa na ADF, Nyatura na FDLR ahubwo ikita M23 umutwe w’iterabwoba.

Yabwiye abandi badipolomate ati:“ Birababaje kubona Guverinoma ya RDC ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba ahubwo ikita M23 iri kurwana no kurengera Abanye-Congo bahozwa ku nkeke, bicwa bakorerwa ivangura n’ibindi bibi, ko ari umutwe w’iterabwoba”.

Yibaza aho bitangirira naho birangirira iyo abantu bavuga ko aba n’aba ari bo bakora iterabwoba, abandi ntibarikore.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yunzemo ati: “Ese ibikorwa by’iterabwoba muri RDC bibonwa gute? Ese kurinda abaturage ba Congo ni byo bifatwa nk’ibikorwa by’iterabwoba cyangwa ni ibikorwa byo guheza no kwica abasivili b’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC birimo n’ibyo kubatwikira nk’ibyabaye mu Ukwakira 2023?”

Yunzemo ko u Rwanda rufasha amahanga guhangana n’iterabwoba haba muri Sahel muri Mozambique n’ahandi.

Yibukije ko mu mwaka wa 2018, rwifatanyije n’abo mu gace ka Sahel rutanga miliyoni $ 1 yo gufasha ingabo z’ibihugu bitanu byo muri ako gace zari zibumbiye muri ‘G5 Sahel Joint Force’ hagamijwe kurwanya iterabwoba.

Kuri we, ibyo ni uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga umutekano no guhangana n’iterabwoba hirya no hino muri Afurika aho rubisabwe.

TAGGED:FDLRfeaturedIterabwobaMinisitiriNduhungirehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yihanganishije Abanya Turikiya Bibasiwe N’Inkongi
Next Article Kagame Yageze Muri Turikiya Kuganira Na Mugenzi We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?