Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwinjije Miliyari Zisaga 160 Frw Mu Bikomoka Ku Buhinzi Byoherejwe Mu Mahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rwinjije Miliyari Zisaga 160 Frw Mu Bikomoka Ku Buhinzi Byoherejwe Mu Mahanga

admin
Last updated: 03 February 2022 2:46 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)  cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, u Rwanda rwinjije 158,538,598$ mu musaruro wacurujwe ku isoko mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo NAEB yatangaje raporo igaragaza ingano y’umusaruro woherejwe mu mahanga n’inyungu yavuyemo mu mezi y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2021.

Izi 158,538,598$ zingana na miliyari zisaga 160 Frw zihwanye n’izamuka rya 39% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, aho u Rwanda rwinjije miliyoni 114,054,060$.

Inyungu y’ibihingwa birimo ikawa, icyayi n’ibireti yazamutseho 36% igera kuri 63,756,967$, ivuye kuri 46,851,502$ yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.

Ni mu gihe ibindi bihingwa bisigaye amafaranga byinjije yazamutseho 41% akagera kuri 94,781,631$, avuye kuri 67,202,558$ yinjiye mu mwaka wabanje.

NAEB yakomeje iti “Izamuka ry’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ni umusaruro w’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu gukumira ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi harimo n’urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga, isubukurwa ry’urujya n’uruza rw’abantu no kuba ubukenerwe ry’ibi bihingwa mu mahanga bukomeje kwiyongera.”

Inyungu yavuye mu cyayi cyoherejwe mu mahanga yazamutseho 25.5% igera kuri 23,671,779$, ivuye kuri 18,853,622$ yabonetse mu gihembwe cya kabiri mu mwaka wabanje.

NAEB yatangaje ko izamuka ry’amafaranga yinjiye ryashingiye ahanini ku izamuka ry’ingano y’icyayi cyoherejwe mu mahanga cyazamutseho 6.9%, kikagera kuri toni 7,634, zivuye kuri toni 7,140.9 mu mwaka wa 2020/2021.

Igiciro fatizo ku isoko mpuzamahanga nacyo cyarazamutse kigera ku madolari 3.10 ya Amerika ku kilo, kivuye ku madolari 2.65/kg mu mwaka wabanje.

Ku bijyanye n’Ikawa, inyungu yageze ku madolari ya Amerika 38,427,853 ivuye ku 26,111,829$ yabonetse mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020/2021.

Bihwanye n’izamuka rya 47%, ryashingiye ahanini ku giciro cyiza ikawa y’u Rwanda yaguzweho ku isoko mpuzamahanga.

Icyo giciro cyageze ku madolari 4.9/Kg kivuye ku madolari 3.7/Kg mu gihembwe cya kabiri mu mwaka wa 2020/2021.

Ibyo kandi bijyana n’uko ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga yazamutseho 15.5% ugereranyije ibihembwe bya kabiri by’imyaka ya 2020/2021 na 2021/2022.

Mu bindi bihingwa, inyungu yavuye mu bijyanye n’imboga zoherejwe mu mahanga yazamutseho 3.3%, mu mbuto izamukaho 34.6% naho mu ndabo izamuka 48.8%.

TAGGED:AmahangafeaturedIbiretiIcyayiIkawaImbutoIndaboNAEBUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mukomeze Kubungabunga Umurage w’Ubunyarwanda Buzira Kuzima – Perezida Kagame Abwira Urubyiruko
Next Article Perezida Ndayishimiye Yakiriye Uhagarariye Israel Mu Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?