U Rwanda Rwiteze Ubwiyongere Bukomeye Bw’Ibibazo Byo Mu Mutwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko ibibazo biterwa n’icyorezo cya COVID-19 byiyongereye ku ihungabana Abanyarwanda bakomora ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo hari impungenge ko abantu bazagana amavuriro kubera ibibazo byo mu mutwe bazaba benshi mu gihe kiri imbere .

Kuri iki Cyumweru u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 10 Ukwakira.

Muri uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Hari icyizere nyuma yo kugira ikibazo cyo mu mutwe.”

Impuguke ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko nubwo bitica, bitera imyitwarire ishyira ubuzima mu kaga, umuntu akaba yahohoterwa, akiyahura, akishora mu biyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ibindi.

Ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko Abanyarwanda 20.5% bagendana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Agahinda gakabije kihariye 11.9%, guhangayika ni 8.6% naho ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye umuntu yanyuzemo ryihariye 3.6%.

Dr Mpunga yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko bigoye ko wavuga mu buryo ntakuka ngo ikibazo mu Rwanda gihagaze gutya, “kuko hari ingero nyinshi zigaragaza ko hari ibyo tutarasobanukirwa cyangwa tutarashobora gukusanya amakuru yabyo.”

Yavuze ko hari abafite uburwayi bativuza kubera gutereranwa n’imiryango yabo, nubwo hari intambwe igenda iterwa uko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagenda begerezwa amavuriro atandukanye.

Ibyo bikajyana na gahunda Minisiteri y’Ubuzima yafatanyijemo na Minisiteri y’Uburezi, yo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bahereye mu mashuri abanza no kubasuzuma kugira ngo hamenyekane ibibazo bafite bijyanye n’ihungabana cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Yakomeje ati “Ibihe rero byarushijeho kuba bibi kubera COVID-19, murabizi ko tumaze imyaka ibiri ubuzima busa n’ubwahagaze, byagize ingaruka ku bantu benshi ku isi yose ariko n’iwacu, abantu benshi batakaje akazi, bahagaritse imirimo yabo, babuze ubwinyagamburiro, bararwaje, bapfushije abantu, abantu barahangayitse cyane.”

Yavuze ko mu ndwara zibangamiye ubuzima bwo mu mutwe harimo agahinda gakabije, kwiheba kubera guhangayikishwa n’ahazaza n’ibindi.

Dr Mpunga yakomeje ati “Ubu rero turateganya ko mu minsi iri imbere ari bwo tuzabona n’ingaruka zikomeye cyane z’abantu bagiye bagirwaho n’ingaruka za COVID cyangwa se n’ibi bihe twagiye ducamo bigoye, nabyo tugateganya ko tuzagira umubare w’abantu benshi bafite icyo kibazo, bazagenda bagana n’amavuriro.”

Yavuze ko mu Rwanda ibyo byiyongera ku bikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze imyaka 27 gusa ibaye.

Ati “Abantu benshi barahungabanye, bagize ibikomere bikomeye cyane. Ibyo byose rero tubana nabyo, turi kumwe nabyo, urumva ko ikibazo ni kirekire mu Rwanda.”

Dr. Yvonne Kayiteshonga uyobora ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), yavuze ko hari indwara zo mu mutwe abantu bamenya ko bafite n’izindi batamenya.

Ati “Ushobora kumva ubabaye, ukumva udashaka kubona abantu, nta we ushaka kuvugisha, ugatangira kwiheba, ibyo urabyumva. Hakaba n’igihe noneho byakomeye ukaba utabimenya.”

Yavuze ko indwara zo mu mutwe zinabuza umuntu gushaka ubufasha, ari nayo mpamvu aba akeneye undi umuba hafi ngo amutege amatwi, byaba ngobwa akamugeza kwa muganga.

Yakomeje ati “Ubuzima bwiza bwo mu mutwe ni ukubaho mu muryango, utekanye, ku kazi, ukabaho neza ku ishuri, mu muryango, mu muhanda, ubuzima bwo mu mutwe buba hose kandi aho ngaho ni naho ibibazo bivukira.”

Dr Kayiteshonga yavuze ko bimwe mu bimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe harimo kuba umuntu yagira ubwoba, umutima uhagaze n’ibindi.

Yakomeje ati “Hakaba n’ibyo kumva amajwi agutegeka nko kujya kwiyahura cyangwa kujya gutema umuntu runaka, hari n’amajwi cyangwa ibyiyumviro bikuzamo ukumva wabaye Papa, wabaye Yesu, ufite ubutumwa bwo gukiza Isi, ukumva udashobora gusinzira kuko ni wowe urinze umutekano w’isi yose. Bica aho twumvira, twumvisha amatwi, twumva ku mubiri wacu cyangwa se tunukirwa, mu kumva ibyo abandi batumva…”

Yavuze ko inkuru nziza ari uko ibyo bimenyetso byose bivurwa kandi umuntu agakira, iyo yihutiye kwivuza.

Dr André Rusanganwa ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yavuze ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gihangayikishije, kuko hafi buri mwaka abantu miliyari 1 bahura nacyo.

Muri abo ngo benshi bahura n’ihungabana, agahinda kenshi no guhangayika.

Mu rubyiruko ngo ni ho ikibazo gitangira kugaragarira, nyamara ntikivurwe hakiri kare.

Yakomeje ati “Dukurikirje imibare y’abantu bahura n’indwara zo mu mutwe, bihombya isi yose miliyari $1000 buri mwaka. Abicwa no kwiyahura ni 800,000 ku mwaka, muri abo abenshi ni urubyiruko n’abagabo cyane cyane.”

Dr Mpunga yasabye ko abantu bagira umutima wo gufasha, babona umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bakihutira kumufasha no kumushakira ubutabazi.

Ibyo ngo bikajyana n’uko ibyo bibazo bivurwa, nyamara iyo bititaweho bigira ingaruka nyinshi haba ku wahuye nabyo no ku muryango mugari muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version