U Rwanda Rwungutse Hotel Eshatu Z’Inyenyeri Eshanu

Ibigo bitatu bigezweho mu kwakira ba mukerarugendo birimo The Retreat, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House na One & Only Gorillas Nest byinjiye mu byakira abantu mu Rwanda, bitanga serivisi zo ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwashyize mu ntera ibigo 31 bitandukanye, hagendewe ku byavuye ku isesengura ryakozwe kuri serivisi n’ubushobozi bifite, haba mu bikoresho n’abakozi.

Byagenzuwe hashingiwe ku bipimo byemejwe ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigenda bihabwa inyenyeri kuva kuri imwe kugera kuri eshanu.

Ku rwego rw’inyenyeri eshanu hashyizweho The Retreat, hoteli igezweho yubatswe mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Igizwe n’ibyumba 20, ikaba iy’ikigo Heaven cy’Abanyamerika. Yashushanyijwe n’abanyabugeni mu bwubatsi b’Abataliyani.

- Advertisement -

Harimo kandi Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, yatangije ibikorwa mu Rwanda ku wa 1 Kanama 2019. Yubatswe mu Karere ka Musanze ku birenge by’ikirunga cya Sabyinyo, ariko uwayisuye aba yitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura. Yuzuye itwaye miliyoni $25

Igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije, zirimo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe, kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro rwagutse n’ibindi byangombwa nkenerwa. Harimo n’indi imwe nini yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.

Indi yahawe inyenyeri eshanu ni One & Only Gorillas Nest, yo mu Kinigi mu ishyamba rirerire ry’inturusu. Buri nzu mu ziyigeze iteretse ku byuma bishinze, aho bibarwa ko yagiye itwara miliyoni imwe y’amadolari ngo yubakwe.

Mu nyubako zahawe inyenyeri harimo n’izahawe inyenyeri enye zirimo Phoenix Plaza na Kivu Marina Bay y’i Rusizi.

Mu zahawe inyenyeri eshatu harimo Altis Apartments, Cormoran Lodge, Mythos Boutique Hotel, Kim Hotel, Sainte Famille Hotels, Ingagi Park View Lodge na Ecoair Apartment Hotel.

Ni mu gihe mu zahawe inyenyeri ebyiri harimo Rubavu Hakuna Matata, Vive Hotel and Apartment, The Nest Kigali, Regina Pacis Center, Peponi Living Spaces, Okapi Hotel, Mattina Hotel, Desir Resort Hotel na Chris Hotel.

Ni mu gihe mu bahawe inyenyeri imwe harimo Munini Hill Hotel yo mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko buri nyenyeri ikwiye guhabwa agaciro, yaba umukiliya cyangwa uwakira abantu akabasha gusobanukirwa ibyitezwe muri serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, we yavuze ko urwego rwo kwakira bantu rurimo amahirwe menshi, yizeza ko guverinoma yiteguye gukora ibishoboka byose ngo urwego rwa serivisi nziza rugere ku rwego rwo hejuru.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana, yashimiye ibigo byahembwe.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rurimo guharanira kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, urwego rwo kwakira abantu rukwiye kuza imbere mu gutanga serivisi zinoze.

Ati “Inzego zikora mu kwakira abantu zikwiye gufata iki gikorwa cyo gutanga inyenyeri nk’amasezerabo aba abayeho mu mitangire ya serivisi nziza. Ntabwo bikwiye gufatwa nk’igihembo, ahubwo ni inshingano mukwiye guhra mwubahiriza.”

Biriya bigo byahise bishyirwa ku rwego rumwe rwa hotel zifite inyenyeri eshanu nka Radisson Blu, Kigali Mariott Hotel na Kigali Serena Hotel.

The Retreat ni imwe muri hotel zigezweho
One & Only Gorillas Nest iherereye mu Kinigi
Singita ni imwe mu nyubako zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version