Ubufatanye Bw’u Rwanda Na Qatar Bwageze Mu Ikoranabuhanga Mu Itumanaho

Itsinda riyobowe na Minisitiri wa Qatar ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho ryahuye na mugenzi we wo mu Rwanda basinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Doha mu by’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Qatar yitwa Ali Al Mannai n’aho uw’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda yitwa Ingabire Paula.

Ingingo z’aya masezerano zirebana no kubaka ibikorwaremezo bikenewe mu itumanaho, ubufatanye mu bushakashatsi mu by’ubwenge buhangano, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, gufatanya mu kubaka imijyi ifite ikoranabuhanga ihambaye ndetse no guhererekanya amakuru ku byerekeye urujya n’uruza rwambuka imipaka.

Ikinyamakuru cya Leta ya Qatar kitwa Qatar News Agency kivuga ko abayobozi ku mpande zombi bishimiye ibikubiye muri ayo masezerano kuko aje kurushaho kuzamura umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar mu nzego z’ubucuruzi, ubwikorezi n’ubukerarugendo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version