Ubufatanye Mu Bukungu Bw’URwanda Na Zimbabwe Bwongerewemo Imbaraga

Ibihugu byombi( u Rwanda na Zimbabwe) byaraye bisinye amasezerano yo kongera imbaraga mu buhahirane hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi. Azibanda ku iterambere mu Ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga muri serivisi z’imiyoborere n’ibindi.

Ariya masezerano  yasinywe hagati y’inzego z’abikorera ku giti cyabo ni ukuvuga Rwanda Private Sector Federation na Confederation of Zimbabwe Industries.

Izindi nzego azagirira akamaro ni ubuhinzi, ubworozi, kwita ku bidukikije, ubukerarugengo n’ubucuruzi.

Umuyobozi mukuru wungurije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere Zeph Niyonkuru, yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza ubufatanye busanzwe mu bucuruzi hagamijwe iterambere rirambye kandi rwungukira buri ruhande.

- Advertisement -

Avuga ko intego ya Leta y’u Rwanda ari uko abikorera ku giti cyabo bagira uruhare rutaziguye kandi rusesuye mu iterambere ry’ubukungu bwarwo, Leta ikaza yunganira.

Ati: “ Twemera tudashidikanya ko intego zacu mu iterambere zizagerwaho binyuze mu bwitabire bugari bw’abikorera ku giti cyabo.”

Kuba u Rwanda na Zimbabwe ari ibihugu bihuriye mu bufatanye mu by’ubukungu, ngo ni akarusho kazatuma buri gihugu cyungukira ku kindi kandi bikazatuma hakurwaho imbogamizi mu biciro byashyirwagaho na buri ruhande.

 Ibyo u Rwanda rwohereza muri Afurika byiyongereyeho 50% mu myaka itanu ishize, biva kuri miliyoni 108$ mu mwaka wa 2015 bigera kuri Miliyoni 160$ mu mwaka wa 2019.

Icyakora aya mafaranga yaragabanutse mu mwaka wa 2020 kubera COVID-19 yasubije ibintu hafi ya byose inyuma.

Zeph Niyonkuru yavuze ko mu mwaka ibiri ishie, Zimbabwe yoherereje u Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 15.9 mu gihe u Rwanda rwahereje yo ibifite agaciro ka 113.607$.

Kuri we, ibyo u Rwanda rwoherereje Zimbabwe bishobora kuziyongera binyuze mu mikoranire mishya hagai y’ibihugu byombi.

Iyi mikoranire yaraye iminjiriwemo agafu kuko Zimbabwe yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Umuyobozi  w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere rwa Zimbabwe rwitwa ZimTrade witwa Allan Majuru yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu icumi igihugu cye gikorana nabyo ubucuruzi.

Intumwa za Zimbabwe zakiriwe na Perezida Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version