Ubukungu Bushingiye Ku Ifaranga Bwarazamutse N’Ubwo Butabuze Imbogamizi- Guverineri Rwangombwa

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa avuga ko mu rwego rwo kugabanya  itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, hirindwa ko kakomeza gutakara, Banki nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko Banki z’ubucuruzi zaka abaziguza. Icyakora ngo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ubwo hari ibibazo biterwa n’uko ubukungu bw’isi buhagaze muri rusange.

Urwunguko rwazamuwe ruva kuri 5% rugera kuri 6% kugira ngo habeho uburyo bwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isi.

Avuga ko muri uyu mwaka ibiciro bizakomeza kuzamuka, ndetse ngo impuzandengo ni uko bizagera hagati mu mwaka wa 2023.

Ibibazo biri ku isi bituma ifaranga ry’u Rwanda rihura n’ibibazo harimo ibireba kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori ariko ngo Guverinoma y’u Rwanda hari amafaranga ishyiramo.

- Advertisement -

Ingamba Banki nkuru y’u Rwanda iri gufata ngo zizatuma ibintu biba byiza hagati mu mwaka wa 2023.

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya nayo ngo ni nyarabayazana w’ibibazo u Rwanda rufite mu bukungu bwarwo.

Mu gihe Ukraine n’u Burusiya bikomeje kurwana, hari n’indi ntambara itutumba hagati y’u Bushinwa na Taiwan.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga kandi ko n’ubwo u Rwanda rufite imyenda rwizeye ko ruzayishyura mu gihe rwumvikanye n’abaterankunga.

Ati: “ N’ubwo dufite icyo kibazo cy’ubukungu buhura n’izamuka ry’ibiciro kandi tukaba hari abo dufitiye imyenda, ariko ni imyenda izishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto. Ntabwo ari umwenda igihugu kitabura kwishyura kandi ubukungu bwacu bukomeje kuzamuka.”

Banki nkuru y’u Rwanda kandi ivuga ko hari bimwe mu bituma ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza burimo n’ubwizigame abaturage bakora, atanga urugero rwa Ejo Heza.

Ikindi ni uko ngo imibare yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ifaranga bwazamutseho 17% ni ukuvuga ko muri Kamena 2021, imibare yari Miliyari 6,914 arazamuka aba Miliyari 8,102 muri Kamena, 2022.

Urwego rw’amabanki rwazamuye urwunguko rugera 18,8% ni ukuvuga ko yavuye kuri Miliyari Frw 4,624 mu mwaka wa 2021 bigera kuri Miliyari Frw 5,492 muri Kamena, 2022.

Ibi ngo byatewe n’uko abantu bitabiriye kubitsa kuko byageze kuri 19%, n’aho imari shingiro rya banki rizagera kuri 15%.

Ibigo bito by’imari nabyo byazamuye amafaranga byinjije agera ku kigero cya 23% ni ukuvuga ko wageze kuri Miliyari Frw 473 muri Kamena, 2021 uvuye kuri Miliyari FRW 386 mu kwezi  nk’uku mu mwaka wa 2021.

Cyari ikiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru ngo bumve uko politiki y’ifaranga imeze

Muri rusange ngo urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze neza kandi mu ngeri zose zigize uru rwego.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version