Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukwe Bwasorejwe Muri Stade Kubera Kwica Amabwiriza Yo Kwirinda COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Ubukwe Bwasorejwe Muri Stade Kubera Kwica Amabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

Last updated: 19 June 2021 9:42 pm
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 88 bari batashye ubukwe, bazira ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uretse abageni, abandi bose ntabwo bari bipimishije iki cyorezo nk’uko amabwiriza abiteganya.

Bafashwe mu gihe kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bikomeje gushyirwa ku isonga mu gutuma habaho ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Bafatiwe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, mu busitani buzwi nka Green Mountain Biking Garden. Bafashwe ku gicamunsi, bicaye banegeranye cyane.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko “Uretse umukwe n’umugeni, abandi batari bipimishije COVID-19 nk’uko biteganywa mbere yo kwitabira ibirori nk’ibi. Ibyo bikiyongeraho ko batari bahanye intera nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”

Ni mu gihe inama y’abaminisitiri iheruka kwemeza ko guhera ku wa 14 Kamena, ibikorwa byose bihuriza abantu muri hoteli, mu busitani cyangwa ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Yakomeje iti “Abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 iminsi 3 mbere y’uko icyo gikorwa kiba.”

Bariya bantu uko ari 88 bahise bajyanwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo barigishwa, banacibwa amande.

Mu mabwiriza aheruka gusohorwa, ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo byo birabujijwe.

 

Abitabiriye ubu bukwe bari begeranye
Bafashwe kubera ko batari bipimishije COVID-19

TAGGED:COVID-19featuredPolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Cyahoze Ari KIM Haravugwa Ubujura Bw’Amanota
Next Article Abanyarwanda Bane Bafashwe Bagiye Kugurisha Ifumbire Ya Leta Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Hong Kong: Abantu 44 Bishwe N’Inkongi

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?