Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubundi Bwicanyi Bukomeye Muri Amerika: Yishe 22 Abarashe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubundi Bwicanyi Bukomeye Muri Amerika: Yishe 22 Abarashe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2023 9:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Amerika haravugwa inkuru y’umugabo waraye asanze abantu benshi hamawe abarasira mu kivungue yicamo abantu 22 akomeretsa abandi bagera kuri 60.

Polisi yo muri Leta ya Maine ari n’aho byabereye ivuga ko amakuru y’ibanze bafite kuwo bakeka ko ari we wakoze biriya ari uko yahoze ari umusirikare mu ngabo z’Amerika ndetse watozaga abandi ibyo kurasa.

Ukekwa yitwa Robert Card akaba afite imyaka 40 y’amavuko.

Akomoka ahitwa Bowdoin muri Leta ya Maine, ni Umuzungu.

Card yasanze abantu bari gufata amafunguro abarasa akoresheje imbunda isanzwe ari iy’abasirikare ba Amerika yitwa AR-15.

Umwe mu bapolisi bakuru bo muri Leta ya Maine yaburiye abantu kwirinda kwegera Robert Card kuko ari mubi, kandi afite ubugome bwinshi.

Yabagiriye inama yo kumuhungira kure.

Polisi iri kumuhigisha uruhindu kuko abapolisi bari gusaka inzu ku yindi ari nako kajugujugu zabo ziri mu kirere zicunga ko hari aho zabona Card.

Ibitaro byo muri Maine byitabajwe ngo bivure abakomeretse babarirwa hagati aya 50 na 60 kandi n’imirambo y’abapfuye iruhukiye muri ibyo bitaro.

Ubwicanyi bukorewe mu kivunge bukozwe n’abitwaje intwaro bumaze kuba ikibazo gisa n’icyamenyerewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Polisi ya Maine ivuga ko iri bushirwe ari uko ifashe Robert Card

Abanyamerika bicana barasanye kurusha uko biba ahandi aho ari ho hose ku isi.

Mu mwaka wa 2021 hari umusore w’imyaka 18 wishe abantu 21. Byabereye muri Leta ya Texas.

Si we gusa ahubwo kuko taliki 05, Kamena, 2022 muri Leta Philadelphia, USA, umuntu yarasiye abandi mu ruhame, babiri bahasiga ubuzima bandi 20 barakomereka cyane.

Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho  imihanda ibiri yitwa Third and South Streets ihurira.

Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

Leta z’Amerika zikunze kugaragarwamo ubwicanyi ni Alabama, Louisiana, Michigan, Tennessee, Arkansas, Ohio, Wisconsin, Georgia, Illinois na Maryland.

TAGGED:AbarasheAbaturageAmerikafeaturedImbundaUbwicanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yabwiye Abayobozi Ibyaha Abashakanye Bababarirana Imbere Y’Amategeko
Next Article Israel Iri Kureba Aho Yakongera Imbaraga Mu Buhinzi Bw’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?