Ubushinjacyaha Bwasabye Ifungwa Ry’Iperereza Ku Ruhare Rw’Abajenerali B’Abafaransa Muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko iperereza ryakorwaga ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rihagarikwa. Ni nyuma y’igihe bisabwa n’imiryango iharanira inyungu z’abayirokotse.

Ni ibyaha byakomeje kugarukwaho, bifitanye isano n’uruhare rw’ingabo z’Abafaransa ubwo zari mu Rwanda muri Operation Turquoise.

Guhera mu 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, imiryango Survie, FIDH, LDH n’indi itandukanye, yakomeje kugaragaza ko ku wa 27 Kamena 1994 Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye ingabo z’Abafaransa bazisaba kubarinda ariko ntizabyitaho.

Zababwiye kuhaguma bakihisha, zikazagaruka nyuma y’iminsi itatu kubatabara.

Abafaransa bakihava haje ibitero simusiga by’Interahamwe n’abasirikare, bica Abatutsi barenga 4000 mu barenga 6000 bari bahahungiye. Abafaransa bagarutse mu Bisesero kuwa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa.

Iriya miryango yasabye kenshi ko abasirikare bari bayoboye ubwo butumwa bakorwaho iperereza, hakarebwa niba uko gutinda gutabara kutagize ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu basirikare batanu basabirwaga iperereza harimo uwari umuyobozi wabo, Général Jean-Claude Lafourcade, uwari Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, Jacques Lanxade n’uwari umwungirije ashinzwe ibikorwa General Raymond Germanos.

Kuri uyu wa Mbere nibwo AFP yatangaje ko yabonye amakuru ko Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo birego byahagarikwa, n’ubwo icyemezo cya nyuma kizafatwa n’umucamanza.

Umushinjacyaha wa Paris, Rémy Heitz, yavuze ko iki cyemezo cyashingiwe ku kuba mu iperereza bitarabashije kugaragara ko ingabo z’u Bufaransa zakoze ibyaha k’uburyo byashingirwaho mu butabera.

Mu mpera z’icyo cyemezo cya paji 386 ariko umushinjacyaha ntahakana ko ibyo ingabo z’u Bufaransa zakoze ‘byashobora kuba icyaha’ cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ariko ntabwo yashimishijwe n’iki cyemezo, cyane ko haheruka gusohoka raporo yakozwe na Komisiyo yari iyobowe na Prof Vincent Duclert ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko icyo gihugu cyateye inkunga Leta yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside, mu gihe cyari gifite amakuru ko uwo mugambi uhari.

Ntabwo ariko higeze haboneka ibihamya ko u Bufaransa bwashyigikiye cyangwa bwateye inkunga umugambi wa Jenoside, ku buryo bwaregwa ubufatanyacyaha cyangwa kubigiramo uruhare.

Ni raporo imiryango itandukanye yagaragaje ko ahubwo ikwiye gushingirwaho mu gukora iperereza rishya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version