Ubutumwa Ange Kagame Yageneye Se W’Imfura Ye

Kuri uyu munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, Ange Ingabire Kagame yashimiye umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ko ari umubyeyi mwiza wita ku mfura yabo no ku muryango we wose.

Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Buherekeje ifoto iriho umugabo we ateruye umukobwa wabo, bombi basetse, bishimye.

Mu Kinyarwanda buragira buti: “ Umunsi mwiza wahariwe aba papa mukunzi, Natekerezaga ko nta gukunda birenze uko byahoze, ariko Imana yaduhaye umugisha uba Papa w’umukobwa wacu w’igitego. Turagukunda cyane.”

Ange Ingabire Kagame yambikanye impeta na Bertrand Ndengeyingoma muri Nyakanga, 2019.

Icyo gihe ubutumwa yashyizwe kuri Twitter bushingiye ku gitabo cyo muri Bibiliya kitwa Indirimbo za Salomo mu gice cyacyo cya 3, umurongo wa 4 ahagira hati: “ Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Muri Nyakanga 2019 nibwo bashinze urugo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version