Ubuyobozi Bwa Kamonyi Bwiyemeje Kubakira Abarokotse Jenoside

Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwahaye isezerano abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko mu gihe kiri imbere bugiye gutangira gusana inzu zabo 2000 zishaje. Byavugiwe mu muhango wo kwibuka abazije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi.

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée niwe wabisezeranyije abaturage mu ijambo yabagejejeho muri uriya muhango.

Kugeza ubu habarurwa inzu 2,200 zishaje cyane k’uburyo zishobora gusenyukira abazituye mo.

Uwiringira Marie Josée avuga ko mu ibarura bakoze basanze hari n’inzu zigomba kubakwa bundi bushya.

- Advertisement -

Avuga ko ubuyobozi bwa Kamonyi bwakoranye na MINUBUMWE mu kubarura inzu zishobora gusanwa cyangwa izashaje cyane k’uburyo ibyiza ari ukubaka izindi.

Ati: “Twakoze ibarura ku bufatanye na MINUBUMWE dusanga hari abarokotse bagera  ku 120 bakeneye kubakirwa kuko badafite amacumbi.”

Uwiringira yemeza ko Akarere ka Kamonyi ubwako kadashobora kubona amafaranga yo kubakira bariya baturage, akemeza ko bizakorwa k’ubufatanye n’izindi nzego.

Uwiringira Marie Josée

Ashima ko Leta yakoze ibishoboka, ivuza abafite ibikomere ku mubiri  kandi ibaha inkunga y’ingoboka ngo babone ikibatunga mu gihe runaka.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kayenzi witwa Tite Usabimana  avuga ko  inzu zishaje cyane ari izubatswe  mu mwaka wa 1996-1997 kuko icyo gihe abari bafite amacumbi bari mbarwa.

Ati: “Inzu z’abarokotse zose zishaje zakorewe ibarura,   turizera ko ibizavamo bizatuma imirimo yo kongera kuzisana irushaho kwihutishwa.”

Tite Usabimana avuga ko ikibazo cy’abafite amacumbi ashaje atari umwihariko w’abarokotse Jenoside gusa kuko n’abandi babayeho  batyo.

Abitabiriye uriya muhango babanje gushyira indabo ahari ikimenyetso kigaragaza urutonde rw’amazina y’Abatutsi bishwe bakabaroha mu cyobo kirekire rusange.

Imibare ivuga ko hari Abatutsi 9000 bahoze batuye muri Komini Kayenzi batawe mu ruzi rwa Nyabarongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version