Ubuzima Bwatangiye Kugaruka I Rubavu, Amakenga Ni Yose

Imirimo itandukanye nk’amashuri n’ubucuruzi irimo kugenda isubukurwa mu Karere ka Rubavu, nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryangije inzu nyinshi z’abaturage n’ibikorwa remezo rusange.

Ubuyobozi bwatangiye gufasha abanyeshuri bigaga mu bigo birindwi byo mu mujyi wa Gisenyi, byagizweho ingaruka n’imitingito.

Bitewe nuko hari bimwe mu byumba by’amashuri byangiritse n’ibyasenyutse burundu, abanyeshuri 1264 babaye bimuriwe mu bindi bigo kugirango bakomeze amasomo, mu gihe abigaga bacumbikiwe ku mashuri bashakiwe izindi nyubako bifashisha nk’amacumbi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko hari amatsinda menshi ari muri Rubavu, asuzuma ibikenewe byihutirwa kugira ngo abaturage bafashwe.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Dufite inzu hafi 212 zamaze kugenzurwa kandi zemejwe ko zishobora gusubiramo ibikorwa by’ubucuruzi.”

Imitingito ngo yangije cyane ibikorwa mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Rugerero na Nyamyumba, ubu abagizweho ingaruka barimo guhabwa inkunga bakeneye.

Ku Cyumweru imiryango 657 muri Rugerero yahawe inkunga, bikaza gukomereza mu Murenge wa Rubavu, Gisenyi, bigasorezwa muri Nyamyumba. Uretse ibiribwa, banahawe ibiryamirwa nk’imikeka, ibiringiti n’ibikoresho by’isuku, kandi birakomeza.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr Twagirashema Ivan, yavuze ko imitingito imaze iminsi yatewe n’uburyo ikirunga cyari cyarutse, munsi hagasigara umwanya ugomba kwiyuzuzamo ibintu biva mu mpande z’umwobo wavuyemo amazuku.

Ibyo bituma habaho gukurura ibice byegereye cya kirunga bikagenda bigwamo hasi, ugasanga hafi y’ikirunga ahari ubutaka bworoshye bwasadutse.

Ati “Ibaze urutare rufite toni nk’icumi kumanuka rugakora ibilometero bibiri, iyo ruguye iriya rutuma ibintu byose n’ibiri ku isi bigenda byizunguza.”

Yavuze ko hari icyizere ko imitingito yacogoye, kuko yatangiye iri ku kigero (magnitude) cya gatanu, ubu myinshi isigaye ku kigero cya kabiri.

Mu igenzura bakoze kandi basanze nta mpungenge zihari z’uko Nyiragongo yaba igiye kongera kuruka.

Kuva Nyiragongo yaruka ku wa 22 Gicurasi, abaturage benshi bo mu Mujyi wa Goma bahungiye mu Rwanda, ndetse hari n’abanyarwanda bo mu mujyi wa Rubavu bahise bawuvamo bagana i Musanze n’i Kigali.

Kayumba yavuze ko hari abanye-Congo binjiye mu Rwanda bafite uko bifashije bahise bajya aho bashaka, n’abandi 4700 bambutse badafite uko bifashishije, bashyirwa ahantu bafashirizwa.

Nyuma y’umunsi umwe aba mbere hafi 1800 bahise basubirayo nubwo ubuyobozi bwa Congo butavuze ko bashobora gutaha, abandi bajya mu miryango itandukanye.

Yakomeje ati “Abari basigaye twabavanye hariya muri Rugerero tubajyana Busasamana basangayo abandi 400 bari baciye ku mupaka wa Kabuhanga, tukaba dufite inkambi y’agateganyo iri ahongaho, ubu nijoro harayeyo abantu 1482.”

Bahawe amazi, ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku, ndetse hashyizweho akamodoka gashobora kubafasha gushyira umuriro muri telefoni no kogosha ababishaka.

Kayumba yakomeje ati “Ubuzima burimo buragaruka ku buryo twumva bafite umutekano hariya Busasamana, bibaye ngombwa ko bahamara ibindi byumweru bibiri cyangwa ukwezi, Leta y’u Rwanda irakomeza ibafashe.”

Abaturage bagiye gufashwa

Kayumba yavuze ko mu gusubiza ubuzima ku murongo, abaturage batishoboye bagiye kubakirwa inzu zo kubamo, zisimbura izasenywe burundu n’imitingito.

Hazafashwa kandi abo zasadutse zikeneye gusanwa, ariko hazabanza isuzuma rizerekana niba inzu ishobora kuzamurwa aho yahoze, cyangwa niba mu butaka harangiritse, nyirayo agomba kuhava.

Ati “Ibyo rero ntabwo ari igenzura rifata amasaha abiri, tugomba kwifashisha inzobere. Hari n’abandi tugomba gusanira batishoboye ariko inzu zitasenyutse burundu, tuzabaha ibikoresho by’ibanze, sima cyangwa se amatafari.”

“Ibyo birimo birabarwa neza, imibare irasa n’irangiye ariko ntabwo turayirangiza neza kuko hashobora kuza umuntu wari utuye kure, tukaba tutaramugeraho.”

Yavuze ko muri iki cyumweru kubarura bizaba birangiye, ari nabwo bizera ko imitingito wenda izaba irangiye, kuko batatangira gusana inzu kandi imitingito igihari.

Abacuruzi basubiye mu masoko
Imirimo myinshi yasubukuwe
Amaduka amwe yemerewe gufungura
Amashuri atarangiritse yongeye gukoreshwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version