Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Yakuriyemo Bwatumye Abwandikaho Igitabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ubuzima Yakuriyemo Bwatumye Abwandikaho Igitabo

Last updated: 21 November 2021 7:57 pm
Share
SHARE

Nadège Sandra Uwayezu yamuritse igitabo yise “Light In The Dark”, kigaruka ku buzima yanyuzemo mu buto bwe n’uko yagiye arenga imbogamizi yagiye ahura nazo.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yavutse afite umubiri udateye nk’uw’abandi ndetse afite imisatsi yera, ku buryo hari igihe byatumaga atisanga mu bandi bana, rimwe na rimwe agakunda kuba wenyine.

Gusa ibyo byose yabashije kubirenga, yiga ashyizeho umwete ndetse biramuhira aba umuhanga, ku buryo ubu ari umunyeshuri muri Kepler mu bijyanye n’itumanaho mu bucuruzi.

Yagize ati “Nakuze ntafatwa kimwe n’abandi bana urebye kubera ukuntu nagaragaraga, ibyo biza kumviramo kumva ko mpejwe ku ruhande rumwe, gusa mu gukura naje gusanga uko umuntu asa, uko umuntu agaragara ntabwo ari we muntu, umuntu ni ibimurimo, umuntu ni ibimugize, indangagaciro ze n’icyo ashaka kugeraho.”

Icyo gitabo kigaragaza uburyo yabashije kurenga kumva ko ari umuntu uhezwa mu buzima busanzwe, akumva ko ari we “ufite urufunguzo rw’ubuzima bwanjye, ngomba kumenya icyo nshaka kuba cyo kandi nkakigeraho.”

Yahisemo gushyira imbere icyo ashaka kandi agaharanira kukigeraho, ku buryo yumva byanaviramo isomo abandi.

Yaje kwandika ku buzima bwe igitabo yise “Light In The Dark”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze “Urumuri mu mwijima”.

Yakomeje ati “Kivuga ku buzima bwanjye muri rusange guhera ku myaka icyenda kugeza kuri 16, kivuga muri rusange ibintu nagiye nyuramo, ubuzima busanzwe nk’umwana, gukura, kwiga amashuri yisumbuye, ingamba nagiye mfata kuri buri cyiciro cy’ubuzima kugira ngo mbe ndi umuntu ndi we muri rusange.”

Ni igitabo cyasohowe ku bufatanye na Ubuntu Publishers.

Kwandika iki gitabo byafashe amezi abiri, ariko kugira ngo gisohoke ngo byafashe imyaka ibiri.

Nadège yakomeje ati “Nandika iki gitabo nashakaga ko umuntu uzagisoma cyane cyane abo tujya kungana mu myaka, bazumva ko ubuzima bwose bugira ibice, hari ibintu unyuramo, ugakura, ariko icyo ushaka kuba cyo uragikurikirana.”

Avuga ko kwiyandikaho bitaba byoroshye kuko hari ibintu bimwe ugeraho ukumva udashaka no kubivugaho ibindi ukabura uko ubivuga.

Avuga ko kuva kera yakuranye inzozi zo kwandika ibitabo, gusa ngo ntabwo yandikaga ku buzima bwe. Wasangaga agaruka ku bindi yabonye mu buzima busanzwe, ku buryo yumva ari umurimo azakomeza.

 

 

Nadège Sandra yamuritse igitabo yise Light In The Dark
Nadège avuga ko yabashije kumva ko ari we ufite urufunguzo rw’ubuzima bwe
Nadège yakomeje gushyigikirwa n’abanyeshuri bagenzi be
Iki gitabo gikubiyemo ubuzima bwe bwite

 

 

 

TAGGED:igitaboKepler
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Perezida Kagame Yitabiriye Car Free Day
Next Article Manchester United Yirukanye Umutoza Ole Gunnar Solskjær
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Inyamabere: Inyamaswa Ziba Aho Ariho Hose Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Urukingo Ntiruhagije Mu Kurinda Afurika Ibyorezo-Ubukangurambaga Na Siyansi Ni Ingenzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?