Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwoba Ni Bwose Ku Ngaruka Zishobora Guterwa n’Iruka Rya Nyiragongo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Ubwoba Ni Bwose Ku Ngaruka Zishobora Guterwa n’Iruka Rya Nyiragongo

admin
Last updated: 11 March 2021 1:00 pm
admin
Share
SHARE

Impungenge zikomeje kuba nyinshi ku bahanga mu bijyanye n’ibirunga, barimo kubona ibimenyetso bica amarenga ko ikirunga cya Nyiragongo cyaba kiri mu myiteguro yo kuruka.

Ubwo cyaherukaga mu mwaka wa 2002 cyateje ibibazo bikomeye mu mujyi wa Goma, ku buryo nibura abantu 250 bapfuye naho abasaga ibihumbi 120 bagasigara badafite aho kuba, kubera ko inzu zabo zasenyutse.

Abakurikiranira hafi iki kirunga bavuga ko ibimenyetso kimaze imyaka itanu kigaragaza bisa neza n’ibyabanjirije iruka ryo mu 1997 na 2002.

Igenekereza ry’abahanga rivuga ko iki kirunga kizaruka hagati y’imyaka ya 2024 na 2027, nk’uko biheruka gutangazwa mu kinyamakuru Geophysical Research Letters.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyuma yo kuruka mu 2002, Nyiragongo mo hejuru hahoramo amazuku ubu yanazamutse cyane, ku buryo ubwoba ari bwinshi mu gihe iki kirunga cyaruka hakabaho umutingito ukomeye, ayo mazuku yasandara mu baturage.

Umushakashatsi mu bijyanye n’ibirunga, Umutaliyani Dario Tedesco ukorera i Goma, yavuze ko mu myaka 15 ishize abatuye Umujyi wa Goma bikubye nibura gatatu bakagera kuri miliyoni 1.5, bikarushaho gutera inkeke kuko bagiye batura basatira ikirunga.

Yakomeje ati “Nta gushidikanya ko Nyiragongo ikiri ikirunga giteye inkeke kurusha ibindi ku isi.”

Honore Ciraba ni umwe mu bakurikiranira hafi imikorere y’iki kirunga hamwe n’ikigo Observatoire Volcanologique de Goma (OVG). Ni imirimo baterwagamo inkunga na Banki y’Isi, ariko iheruka guhagarika amafaranga yayo kubera ibirego byo kunyereza umutungo.

Kugeza ubu ngo bagorwa no kubona amakuru ahagije kuri iki kirunga, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka ku baturage.

- Advertisement -

Ciraba yabwiye Reuters ati “Nitudafata ibipimo mu buryo buhoraho ngo dutangaze ibijyanye n’iruka ry’ikirunga mbere y’iminsi ngo ribe, abaturage ntabwo bazamenya igihe cyo kwimuka, bityo benshi bazapfa.”

Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (igikoma kiremye ikiyaga gihora gitogota), cyavutse guhera mu 1980. Ibindi nkacyo ni ikirunga cya Kilauea muri Hawaii, Mount Erebus muri Antarctica, Ambrym muri Vanuatu na Erta’ Ale muri Ethiopia.

Ntabwo ari byinshi bizwi neza nk’igihe cyatangiriye kuruka, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko kuva mu 1882 kimaze kuruka inshuro 34.

Ubutumburuke bw’ikiyaga cy’amazuku ntabwo buvugwa mu buryo ntakuka, ariko habarwaga metero 3250 mbere y’iruka ryo muri Mutarama 1977, mu gihe imibare ya vuba yo yerekana metero 2700.

TAGGED:Nyiragongo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gereza Nkuru Y’U Burundi Yagezwemo Na COVID-19
Next Article U Rwanda Rwabonye Isoko Ry’Urusenda Ruseye Mu Bushinwa
1 Comment
  • Sam says:
    12 March 2021 at 6:21 am

    Iki gitindigasani Imana izakiturinde.

    Hagati aho ariko byaba byiza abagituriye batangiye gufata ingamba hakiri kare

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUtuntu n'Utundi

Abanyarwanda Bakwiye Gushimira Imana Aho Igihugu Cyabo Kigeze- Dr. Murigande

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abantu 15 Barimo N’Abanyarwanda Bafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Nyiragongo Iraca Amarenga Yo Kuruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Utuntu n'Utundi

IPhone 16 Yaje

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?