Uganda: Abarimu Bariyahura Umusubizo

Owura Kwadwo Hottish illustrates  a window of Microsoft Word using colored chalk on a blackboard. He uses it to teach computer skills to students at the Betenase M/A Junior High School in Kumasi, Gha

Mu Ntara ya Ntungamo haravugwa inkuru y’abarimu batatu bamaze kwiyahura mu minsi 14. Babiri bigishaga mu Mashuri abanza kandi yigenga mu gihe undi ari uwo mu ishuri rya  Leta.

Polisi ivuga ko uwa mbere yiyahuye Taliki 30, Nzeri, undi yiyahura Taliki 13, muri uko kwezi n’aho uwa gatatu yiyahura Taliki 09 muri uko kwezi.

Hari umupolisi wabwiye The Monitor ko muri iki gihe imibare y’abarimu biyahura iri kwiyongera kandi ngo si muri Ntungamo honyine.

Umwe muri bariya barimu wiyahuye yari aherutse gufungurwa.

- Advertisement -

Hari n’undi mwarimu wigisha science witwa Baryabishubamu wigishaga ahitwa Nyakika nawe umugore we n’umukobwa we basanze yimanitse mu mugozi wari ufashe mu gisenge cy’icyumba bararamo.

Bari batuye ahitwa Kijojo.

Indi mibare itangwa na Polisi ivuga ko hafi buri kwezi, byibura umwarimu umwe wo muri Ntungamo yiyahura.

Ni agace kandi gakora ku Rwanda.

Ntungamo( mu kabara k’umutuku) ikora ku Rwanda ku Karere ka Nyagatare

Gatuwe n’aborozi b’inka benshi kandi abahatuye bakora n’ubucuruzi bw’ibintu byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version