Uganda: Igihugu Cya Kabiri Cyeza Urutoki Rwinshi Ku Isi

Nyuma y’u Buhinde, Uganda niyo ya kabiri ku isi mu kweza urutoki rwinshi.

Ugereranyije ubuso bwa Uganda n’ubw’u Buhinde, ukibuka ko ubuhinde buruta Uganda inshuro 14, watekereza ko Uganda ihinga urutoki rwinshi kurusha  u Buhinde.

Umuturage wa Uganda urya ibitoki bike, arya ikilo cyabyo ku munsi.

Mu mwaka wa 2019, Uganda yejeje toni 544, 629 by’urutoki.

- Advertisement -

Imwe mu mpamvu zituma Uganda yera urutoki rwinshi ni uko ifite ubutaka bubireye.

Ibice byinshi byayo bishobora kwera kiriya gihingwa gikunda kandi kibika amazi.

Ikindi ni uko abahinzi barwo bazi ubuhanga bwo gutera insina bya kijyambere kurusha benshi bo mu gace k’Afurika Uganda iherereyemo.

Mu Rwanda naho ubuhanga bwo guhinga insina ku murongo bwatangiye kwitabirwa na benshi.

Umwe muri ba Agoronome wo muri Uganda witwa John Mugera yigeze kubwira The Monitor ko Muri Uganda ko amoko atatu y’insina akunzwe kurusha ayandi ari yo Mpologoma, Kibuzi na Nakitembe.

Insina zikenera amazi n’ahandi hisanzuye ho gukurira
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version