Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uhanganye Na Edgar Lungu Ari Imbere Mu Majwi Y’Umukuru W’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uhanganye Na Edgar Lungu Ari Imbere Mu Majwi Y’Umukuru W’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2021 12:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare iri gutangazwa na Komisiyo y’amatora muri Zambia irerekana ko Bwana Hakainde Hichilema ari we uri imbere mu majwi amaze kubarurwa kugeza ubu. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu abatuye kiriya gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, ahanganyemo abantu batandatu barimo Edgar Lungu na Hakainde Hichilema.

Aba bombi nibo bahanganye mu buryo bugaragara.

Lungu w’imyaka 64 yatangiye kuyobora Zambia mu mwaka wa 2015, ubu akaba ahanganye n’umunyemari  Hichilema –bakunze kwita “HH” .

The Reuters ivuga ko abashoramari hirya no hino ku isi bari gukurikiranira hafi ibizava muri ariya matora, kuko kiriya gihugu kimaze igihe kiri mu bibazo by’ubukungu butifashe neza.

Abakurikiranira hafi bavuga imvururu ziherutse  kubera muri Zambia zikagwamo abayobozi babiri bo mu ishyaka rye, bizatuma Lungu yitwaza buriya bwicanyi kugira ngo avuge ko amatora atagenze neza cyane cyane mu bice bya Zambia bituwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irye.

Ibi byemezwa na Prof  Nicole Beardsworth wigisha Politiki muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo umaze iminsi muri Zambia akurikirana ibya ariya matora n’uko imyiteguro yayo yagenze.

Muri iki gihe kandi hari amasaha agera WhatsApp, Twitter na Facebook bigakurwaho mu bice bimwe bya Zambia.

Bamwe mu batuye Zambia bashinja ubutegetsi bwa Edgar Lungu kutavana abaturage mu bukene ahubwo akarushaho gushyira igihugu mu myenda y’amahanga cyane cyane u Bushinwa.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick giherutse kwandika  ko abatuye Zambia bavuga ko igihe kigeze ngo habe impinduka kandi bakemeza ko batishimiye imyitwarire ya ba bamwe mu bayobozi b’ishyaka Patriotic Front babahohotera.

TAGGED:AmatorafeaturedLunguPolitikiZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Gasabo Hari Operation Ikataje Bise ‘Mu Mizi’
Next Article Dr Agnes Binagwaho Yageneye Ubutumwa Jeannette Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Israel Na Hamas Ntibiri Buhagararirwe Mu Isinywa Rya Burundu Ry’Amahoro Ya Gaza

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?