Umubiri Wa Padiri Ubald Rugirangoga Wagejejwe Mu Rwanda

Umubiri wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda nyuma y’igihe gisaga ukwezi yitabye Imana, aho yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwandura icyorezo cya COVID-19.

Yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021, gusa mbere yo gushiramo umwuka yari yasabye ko yazashyingurwa mu Rwanda. Hahise hatangira kwigwa uburyo umurambo we wagezwa mu gihugu cye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, wakirwa na Musenyeri Hakizimana Célestin uyobora Diyosezi ya Gikongoro ari na we ushinzwe iya Rusizi, wari kumwe n’abandi bihaye Imana barimo abapadiri n’ababikira.

Rugirangoga yari amaze imyaka irenga 32 ari umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu, ariko agakunda gukorera ubutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’isi muri rusange, agafasha abantu mu isengesho ryo gukira ibikomere n’indwara zitandukanye. Yahawe ubupadiri mu 1984.

- Advertisement -

Mu 2015 yagizwe Umurinzi w’Igihango, ishimwe rihabwa abantu kubera uruhare rwabo mu kubaka ubumwe n’ubwuyunge. Yashimiwe uruhare yagize mu kongera kubanisha neza abaturage muri Paruwasi ya Mushaka.

Biteganyijwe ko Rugirangoga witabye Imana ku myaka 65 azashyingurwa ku wa 1 Werurwe iwabo mu Karere ka Rusizi, kurangiza ikiliyo bikazaba ku wa 2 Werurwe.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version