Umugore Rukumbi Ukora Production Mu Rwanda Agira Inama Bagenzi Be

Kanoheli Chrismas Ruth ni we mugore wenyine mu Rwanda wize gutunganya umuziki, ibyo bita music production. Izina ry’akazi ni Chrissy Neat, akaba akorera umuziki muri Studio y’Umuraperi Riderman yitwa Ibisumizi.

Chrissy Neat yahaye Taarifa ikiganiro atubwira ko yahisemo kwiga gutunganya umuziki kuko yabonaga azabishobora kandi nta mugore cyangwa umukobwa wundi ubikora mu Rwanda.

Ati: “ Inama mpa bagenzi banjye ni uko iyo ushaka kuba umuntu udasanzwe, nawe ukora ibintu bidasanzwe. Gukora umuziki si ibintu umuntu yiryamira ngo byikore, ariko nanone ntabwo ari ibintu bikomeye cyane iyo uzi impamvu wabijemo.”

Chrissy Neat avuga ko kuba ari we wabaye uwa mbere wagiye muri production ari umukobwa cyangwa umugore yabishobojwe n’uko yari azi impamvu  kandi akizera ko abandi bakobwa bazaza nyuma ye bazasanga ari ibintu bishoboka kandi bakabimenyera.

- Advertisement -

Kanoheli Chrismas Ruth avuga ko gutunganya umuziki yabyigiye ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Nyuma yo kubona ariya masomo, yakomeje kwihugura, akabikorera kuri murandasi ndetse no kuri bagenzi be bamutanze mu kazi.

Yatubwiye ko akazi ke akunda kugakora ku manywa, agataha  ariko byaba ngombwa ko hari ibyo atunganya mu ijoro, akabikorera iwabo.

Kuba benshi mu batunganya umuziki babikora mu ijoro, uyu mukobwa avuga ko biterwa n’uko mu ijoro nta rusaku ruba ruhari, ibindi biba bituje, amajwi macye ari yo yumvikana neza.

Ati: “ Nkora ku masaha y’amanywa ndetse haramutse hari uwo bashyizeho amananiza yaza nkamukorera umuziki ku manywa.”

Chrissy Neat akora ku manywa mu gihe abandi benshi bakora mu ijoro

Avuga ko iyo umuntu yemeye gukorana nawe aba agomba kwemera gukorana nawe ku manywa.

Ku byerekeye imikoranire ye  na Riderman mu Ibisumizi,  yadusubije ko umuraperi Riderman ari umuntu wumva abandi kandi wicisha bugufi.

Mbere y’uko atangira gukorana n’Ibisumizi, Kanoheli Christimas yari asanzwe atunganya umuziki ariko abikora nkawe ku giti cye mu gihe muri iki gihe abikora nk’umukozi ukorera Ibisumizi.

Chrissy Neat niwe uherutse gukora indirimbo ya Riderman yise ‘Nyegamo Ya Nyagasani’.

Indirimbo Nyegamo Ya Nyagasani:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version