Taarifa yamenye ko umuhanda wa Kigali- Rulindo wari wafunzwe kubera ikamyo yahakoreye impanuka wongeye kuba nyabagendwa.
Ubwo impanuka yabaga byatumwe uba ufunzwe by’agateganyo kugira ngo Polisi ibanze ikure iyo kamyo mu nzira.
Iyi mpanuka yabereye ahazamuka muri Shyorongi, ituma umuhanda Kigali-Musanze ufungwa ahubwo abantu boherezwa gukoresha uwa Kigali-Rukomo-Gicumbi–Base.
Icyakora ntibyatinze kuko ubu uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa.
Hello,#Rwandapolice would like to inform the public that the road Kigali-Musanze is now open to traffic flow.
Thank you https://t.co/BoYYfbNtVr
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 28, 2024