Umuhanda Kinyinya-Birembo Urafungwa

Umuhanda wiswe KG 22 uherereye mu Murenge wa Kinyinya ahitwa mu Birembo uri bufungwe saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Mbere tariki 27, Nzeri, 2021.

Itangazo ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, rivuga ko hariya hantu hari  bufunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, ni ukuvuga guhera tariki 27 kugeza tariki 28, Nzeri, 2021.

WASAC yatangaje ko uri bufungwe kubera ko hari imirimo yo kwambutsa umuyoboro munini w’amazi ku muhanda KG22 Avenue Kinyinya-Birembo, ukazambukirizwa ahateganye n’Ikigega cy’amazi cya WASAC kiri mu Birembo.

Umujyi wa Kigali urasaba abakoresha uriya muhanda kuza kuhaca bitonze

Ku rundi ruhande, ariko itangazo rya WASAC rivuga ko igice kimwe cy’uriya muhanda kiri bube gikora.

- Advertisement -

Uyu muhanda uratangira gufungwa igice kimwe guhera saa 20:00 z’ijoro ku italiki ya 27 Nzeri kugeza taliki ya 28 Nzeri 2021.

Abantu basanzwe bakoresha uriya muhanda barasabwa kuza kugenza akariro gacye na feri bageze aho imirimo yo kuwusana iri gukorerwa kugira ngo batagira ibyo bangiza cyangwa bagashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abashoferi baca muri uyu muhanda barasabwa kuza kugenda buhoro

Akaga gashobora kugera ku batwaye ibinyabiziga haba mu Birembo cyangwa ahandi, gashingiye ku ngingo y’uko muri iki gihe u Rwanda bari mu gihe cy’umuhindo.

Umuhindo ni igihe ikirere cy’u Rwanda kiba kirimo imvura kandi amatangazo y’Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere akunze kuvuga ko imvura igwa mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa kugeza mu mugoroba.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere , Meteo Rwanda giherutse gutangaza ko imvura nyinshi yari iteganyijwe gutangira mu Cyumweru cya kabiri cya Nzeri, ni ukuvuga icyatangiye ku wa Mbere tariki 06, Nzeri, 2021.

Mu Mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge niko kazagira imvura nyinshi ugereranyije na Gasabo na Kicukiro

Bivuze ko abashoferi baba bagomba kwitonda bageze ahantu hari kubakwa cyangwa gusanwa ibikorwa remezo runaka.

Polisi y’u Rwanda nayo iherutse kubasaba gukoresha ibinyabiziga, bakareba niba bifite amapine adashaje, ko feri zikora neza.

Ku byerekeye umutekano wo mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  aherutse kugira abashoferi inama yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakareba niba bikora neza.

Imvura nyinshi ishobora guhinduka ikibazo cyahitana n’ubuzima bw’abantu

Kimwe mu byo yabasabye ni ukugura amapine mashya afite amano ashobora guhangana n’ubunyereri.

CP Kabera ati:” Turakangurira abatunze ibinyabiziga kujya kubikorera isuzuma ry’ubuziranenge kugira ngo ibinyabiziga byabo bibe bifite amapine mashya yahangana n’ubunyerere, gukoresha amatara yose cyane cyane kamenabihu( amatara maremare), gukoresha feri ndetse bakareba ko twa twuma duhanagura mu kirahure kiri imbere ya shoferi dukora neza.”

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda( Photo@Taarifa.rw
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version