‘Umujenosideri’ Laurent Bucyibaruta Yapfuye

Amakuru agera kuri Taarifa aremeza ko Laurent Bucyibaruta wari warakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aremeza ko yapfuye.

Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1944, akaba yapfuye afite imyaka 79 y’amavuko.

Abo mu muryango we bamubitse, bavuga ko ibyo kumushyingura bizamenyeshwa benewabo mu gihe kiri imbere.

Uwamubitse ni uwitwa Désiré Kubwimana.

Bucyibaruta yari amaze iminsi arekuwe n’Urukiko kugira ngo abe yivuza mu gihe agitegereje igihe cy’ubujurire.

Yari yemerewe gutaha iwe akaba ari ho ategerereza ubujurire. ariko akanivuza kuko ngo  yari arwaye bikomeye.

Yari aherutse gukatirwa gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Icyemezo cy’urukiko ku ifungwa rya Laurent Bucyibaruta cyafashwe kandi gitangazwa muri Nyakanga, 2022.

Nyuma yo gukatirwa, Laurent Bucyibaruta yahise arwara ndetse ngo aho yari afungiye nta bitaro byari hafi aho byamuha ubufasha akeneye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version