Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujyanama W’Ubuzima Arasaba Ko Ambulance Zongerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umujyanama W’Ubuzima Arasaba Ko Ambulance Zongerwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 July 2023 1:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Didas Ntakarutimana ni umwe mu bajyanama b’ubuzima bakorera i Nyange mu Karere ka Ngoma. Yabwiye itangazamakuru ko we na bagenzi muri rusange bagira ikibazo cyo kutabona imbangukiragutabara vuba bityo abarwayi bakahazaharira.

Yabivuze nyuma yo kwitabira igikorwa cyo kurangiza gahunda Minisiteri y’ubuzima yafatanyije n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, cyari kimaze imyaka itanu kiswe Ingobyi.

Ni gahunda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubuvuzi bugenewe Abanyarwanda muri rusange ariko cyane cyane abagore batwite n’abana.

Ntakarutimana yashimye Leta y’u Rwanda n’abo bafatanyije mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi buhabwa Abanyarwanda kuko ngo bigaragarira no mu igabanuka ry’umubare w’abagore bapfa babyara cyangwa impinja zipfa zitaruzuza amezi atandatu.

Ati: “Uyu mushinga w’Ingobyi mu myaka itanu umaze ukorana n’abajyanama b’ubuzima hari byinshi twagezeho birimo amahugurwa ngo twongere ubumenyi mu mikorere yacu ya buri munsi, urugero nko kuvura malaria, impiswi, umusonga n’izindi ndwara”.

Avuga kandi ko bagishijwe uko bapima abana ibilo bakanabavura indwara.

Banabahaye n’ibikoresho by’akazi bifashisha buri munsi.

Icyakora, avuga ko ikibazo bagifite kandi kibahangayikishije uretse ko ngo ntacyo bagikoraho ni ubuke bw’imbangukiragutabara.

Avuga ko imbangukiragutabara zabuze kandi bishyira mu kaga ubuzima bw’abarwayi cyane cyane ababyeyi batwite.

Didas Ntakarutimana ati: “ Ikibazo cya Ambulance kiradukomereye kubera ko ari twe duhura n’uwo muturage biba byagizeho ingaruka. Nitwe duhamagara ku kigo nderabuzima cyane kugira ngo tumutabarize nk’igihe bibereye mu Mudugudu aho dutuye. Iyo rero itinze kuboneka ntacyo rwose twe twabikoraho”.

Asaba ko haramutse habonetse umufatanyabikorwa wabishyiramo imbaraga, imbangukiragutabara zikaboneka, byaba ari byiza.

Minisiteri y’ubuzima ibifitiye ingamba…

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko kimwe mu bintu bikibangamiye imivurirwe myiza y’Abanyarwanda ari imbangukiragutabara zikiri nke kandi n’izihari zikagorwa no kugeza abarwayi kwa muganga kubera imihanda mbi.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Kuri cyo hiyongeraho n’abaganga bakiri bake, ariko byose ngo biri muri gahunda u Rwanda rufite zo kubaka urwego rw’ubuzima rugakomera.

Avuga ko Minisiteri ayoboye ifite gahunda yo kubakira ibigo nderabuzima ubushobozi kugira ngo serivisi bitanga zibe zifatika kandi zigamije gutuma Umunyarwanda uzigannye akira.

Ikibazo avuga nanone ko gikomeye ni uko hari postes de santé zidakora bityo abarwayi bagakomeza kugana ibigo nderabuzima kandi imiti bakeneye bari buyibone kuri poste de santé.

Mu myaka itanu ishize, gahunda ya Ingobyi yahuguye abajyanama b’ubuzima 20,074 n’abafashamyumvire 11,575.

Bwari uburyo bwo kubaha ubumenyi n’ibikoresho bakeneye ngo bafashe abarwayi ku rwego rw’Umudugudu(cyangwa isibo) kubona ubuvuzi bw’ibanze.

Ahanini ubwo buvuzi bw’ibanze bwitaga ku kubafasha kumenya uko birinda malaria ndetse no gufasha abagore kumenya ibihe byo gusuzumisha inda no kuzajya kubyarira kwa muganga.

Umushinga Ingobyi wa USAID na Minisanté wakoreye mu Turere 20.

TAGGED:AbarwayiAmbulancefeaturedImbangukiragutabaraNsanzimanaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za SADC Zizajya Muri DRC Muri Nzeri 2023
Next Article Ruhango: Abanyeshuri Baguye Muri Nyabarongo Barapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?