Umuntu Wa Gatatu Ku Isi Yakize Sida

Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa gatatu ku isi ukize virus itera Sida (VIH), nyuma y’igihe ahabwa serivisi yo gusimbuza bimwe mu bigize amaraso ye, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu kumuvura kanseri yari arwaye.

Kuri uyu wa Kabiri byemejwe ko amaze amezi 14 nta virus itera Sida igaragara mu maraso ye.

Gusa abaganga bavuga ko uburyo bwakoreshejwe mu kumuvura butizewe ku buryo bwakoreshwa ku bantu bose, kuko yasimburijwe bimwe mu bigize amaraso ye hifashishijwe amaraso yo mu mukondo w’umubyeyi ashobora kuboneka amaze kubyara (umbilical cord blood).

Bimwe mu bigize amaraso yahabwaga byari byarasuzumwe neza, ku buryo atashoboraga kwanduzwa virus itera Sida.

- Advertisement -

Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uwo mugore yasanzwemo HIV mu 2013, nyuma y’imyaka ine abaganga bamubwira ko arwaye  ‘myeloid leukaemia’ – kanseri itangirira mu maraso aba imbere mu misokoro.

Bibarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 37 ku isi bafite HIV, ndetse umubare munini uri muri Afurika yo munsi y’ubutay bwa Sahara.

Kugeza ubu hakomeje gushakishwa umuti cyangwa urukingo byafasha abantu gukura VIH mu mubiri bidasabye uburyo bwinshi bwa gihanga, cyangwa kuba umuntu yakomeza gufata imiti igabanya ubukana.

Ubu buryo bwo guhindura bimwe mu bigize amaraso bwatangiye gukoreshwa ubwo mu 2007 uwitwa Timothy Ray Brown yakiraga HIV, nyuma yo guhabwa amaraso y’umuntu wari ufite ubudahangarwa kuri iriya virus.

Ubwo buryo bwongeye kugeragezwa bukiza undi mugabo witwa Adam Castillejo, none hiyongereyeho uyu mugore wo muri Leta ya New York.

Bose uko ari batatu bari barwaye kanseri, ku buryo bari bakeneye gusimburirwa amaraso kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version