Umunyafurikakazi Yatorewe Kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga Ry’Inteko Zishinga Amategeko

Dr.Tulia Ackson Mwansasu ukomoka muri Tanzania yatorewe kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko. Asimbuye umunya Portugal witwa Duarte Pacheco uherutse gucyura igihe cye.

Amatora y’ugomba kuyobora iriya Nteko yabereye i Luanda muri Angola. Tulia Ackson yatowe nka Perezidante wa  31 w’iyi Nteko, akaba yari asanzwe ayobora Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yitwa Bunge.

Akson kandi yabanje kuba Perezidante wungirije w’iyi Nteko.

Ni umuhanga mu by’amategeko wabyigiye muri Kaminuza ya Dar es Salaam, muri Tanzania ndetse akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Capte Town muri Afurika y’Epfo.

- Advertisement -

Asanzwe kandi aba mu rugaga rw’abavoka muri Tanzania akaba yigisha n’amategeko  muri Kaminuza yizemo ya Dar es Salaam.

Yashimye abamutoye avuga ko azakora atizigamye mu nyungu z’abagize iriya Nteko bose.

Ms. Ackson abaye umugore wa gatatu uyoboye iyi Nteko nyuma y’Umuhindekazi witwa Najma Heptulla (1999–2002) n’Umunya Mexico witwa Gabriela Cuevas (2017–2020).

Niwe mugore w’Umunya Afurika uyoboye iyi Nteko bwa mbere.She is also the first African woman to hold the position.

Ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko rimaze imyaka 25 rishinzwe.

Iri huriro rimaze imyaka 25 rishinzwe

Kuva icyo gihe kugeza ubu ryayobowe n’abo mu bihugu bikurikira: Spain, Ubuhinde, Chile, Ubutaliyani, Namibia, Morocco, Bangladesh, Mexico, Portugal na Tanzania iri kuriyobora muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version