Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Yasezeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Yasezeye

Last updated: 13 September 2021 7:22 am
Share
Uwayezu yari amaze imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
SHARE

Uwayezu François Régis wari umaze imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yasezeye ku mirimo, atangaza ko ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier kuri uyu wa 12 Nzeri 2021, Uwayezu yatanze ukwezi kumwe kuzabarwa uhereye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri, akazahita ava mu nshingano.

Ati “Umunsi wa njye wa nyuma mu kazi uzaba ari ku wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021. Ndashimira aya mahirwe kandi nishimiye gukorera FERWAFA kuva mu myaka itatu ishize.”

Uwayezu yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo inzibacyuho igende neza.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ku wa 29 Gicurasi 2018, muri manda ya Sekamana Jean Damascene na we uheruka kwegura.

Mbere yo gushyirwa muri uwo mwanya yari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco guhera mu mwaka wa 2012.

Mbere yaho yakoze nk’umugenzuzi muri Minisiteri y’Umutekano guhera mu 2001.

TAGGED:featuredFERWAFANizeyimana OlivierUwayezu François Régis
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Koreya Ya Ruguru Yongeye Kwereka Amerika Ko Igihagaze Bwuma
Next Article ‘Nkunganire’ Yahabwaga Abatumiza Hanze ‘Zimwe Mu Mbuto’ Igiye Kuba Ihagaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?