Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza Yafungiwe GUTUKANA Mu Ruhame

RIB yatangarije ku rukuta rwayo rwa X ko yaraye ifunze umunyamakuru wigenga ( freelancer) Jean Paul Nkundineza imukurikiranyeho ibyaha birimo gutakana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Nkundineza afungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura.

Hagati aho ubugenzacyaha buri kumukorera idosiye ngo buyizege mu bushinjacyaha.

Uru rwego rukomeje kuburira Abanyarwanda kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga kuko bigize icyaha.

- Advertisement -

Abaturage basabwa kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.

Ibyo ni RIB ibivuga.

Ifungwa rya Nkundineza ribaye nyuma y’igihe gito hari amashusho ashyizwe kuri X amwerekana avuga amagambo bamwe bavuze ko ari ayo kwibasira Nyampinga w’u Rwanda(2016) Miss Mutesi Jolly.

Muri iyo video Nkundineza yagize ati ” Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? urumva umeze ute ? Ugiye Kunywa Hennessy? Ugiye kunywa Amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti Enjoy!, Uramugaritse nta kundi, Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo.”

Nkundineza yabwiye itangazamakuru ko kuvuga kuri Miss Jolly ku bijyanye n’urubanza rwa Prince Kid byatewe  ni uko ari nk’urufunguzo rwarwo kuko ngo ‘ari we watanze ikirego’ nk’uko ngo byavuzwe n’umucamanza.

Ati: “Rero kuba yavugwa muri reportage nta kidasanzwe kirimo”

Urukiko rukuru ruherutse gukatira Ishimwe Dieudonné igifungo cy’imyaka itanu mu rubanza Kid yagwagaho gusambanya ku ngufu abakobwa baharaniraga kuba ba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka yatambutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version