Umunyamakuru Ukora Izicukumbuye Yahitanywe N’Amasasu

Umuholandi witwa Peter R. de Vries wakoraga inkuru zicumbuye yahitanywe n’amasasu yari aherutse kuraswa n’abantu bagishakishwa na Polisi.

Yakoraga inkuru zicukumbuye ku bikorwa by’urugomo byakorwaga n’abantu batandukanye cyane cyane abacuruza ibiyobyabwenge n’abo bafatanyaga n’abo barimo n’abakora mu nzego za Leta y’u Buholandi.

Abo mu muryango we batangarije imwe muri radio zo mri kiriya gihugu ko uriya mugabo yaguye mu bitaro aho yitabwagaho n’abaganga hamwe n’abo mu muryango we.

Yarashwe tariki 06, Nyakanga, 2021, ubwo yari ari muri umwe mu mihanda y’i Amsterdam atashye.

- Kwmamaza -

Inkuru y’iraswa rye yamaganiwe kure n’abakora mu by’uburenganzira bw’abanyamakuru hamwe n’abakora mu nzego z’uburenganzira bwa muntu.

Peter R. de Vries

Peter R. de Vries yatangazaga inkuru zicumbuye ku byo yagezeho mu bushakashatsi bwe bujyanye n’umwuga w’itangazamakuru yakoraga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version