Umunyarwanda Wabaye Mu Ngabo Z’u Bufaransa Agacyura Igihe Ashima Ko Ashaje Neza

( Rtd) Sergeant Major Ignance Muhatsi ni Umunyarwanda uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Avuga ko kuba akuze akaba agandera ku mbago nk’umuntu mukuru ntacyo yicuza kuko ubusore  bwe yabukoresheje neza arwanira igihugu yabagamo ari cyo u Bufaransa.

Yabivugiye mu muhango wo kuzirikana uko u Budage bwatsinzwe mu Ntambara ya Mbere y’isi yarangiye mu mwaka wa 1918.

Muhatsi avuga ko u Bufaransa bwamwakiriye  mu gihe yari impunzi muri Uganda ariko akaza kuhahunga kubera umutegetsi w’aho witwaga Milton Obote atashakaga Abanyarwanda.

Ati: “ Urabona, Obote wa kabiri yirukanye Abanyarwanda abagarura i Rwanda kandi icyo gihe nari ndangije stage y’amashuri nari naragiyemo.”

- Advertisement -

Muhatsi avuga ko nyuma yo kubona ko Obote ari kwirukana, Abanyarwanda yaje gusanga kugaruka mu Rwanda byaba ari ukwiyahura kubera ko ubutegetsi bwariho muri icyo gihe bitifuzaga ko bamwe mu Banyarwanda barubanamwo na bagenzi babo.

Yaje gufata umwanzuro wo kujya mu ngabo z’u Bufaransa. Avuga ko yagiye mu gisirikare cy;u Bufaransa mu mayeri kuko yagendanaga ibyangombwa bya HCR.

Mu ngabo z’u Bufaransa yahakoze igihe aza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1996.

Yagiye mu ngabo z’u Bufaransa mu mwaka wa 1981.

Ignace Muhatsi avuga ko mu mwaka wa 1996 ubwo yageraga mu Rwanda yakoze akandi kazi ariko ntiyongera gufata indi pansion kuko yari asanganywe iy’u Bufaransa.

Ni umuturage wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa, yasomye ubutumwa bugenewe za Ambasade zose z’u Bufaranda ku isi bwoherejwe na Minisitiri w’ingabo za kiriya gihugu.

Ni ubutumwa bwagarukaga ku butwari bw’ingabo zari zigize ikitwaga Entente cyarimo n’u Bufaransa zagaragaje mu ntambara bwarwanaga n’u Budage.

Anfré yavuze ko ubuzima bw’abasirikare b’u Bufaransa baguye ku rugamba bugomba guhora bwibukwa.

Ku rundi ruhande ariko ngo ubu abahoze barwana ubu babanye neza kandi noneho bafite umugambi umwe wo kurwanira ikindi gihugu kigenzi cy’Abanyaburayi cyugarikwe n’u Burusiya.7

Amb Antoine Anfre

Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko kuba uriya munsi wizihirijwe mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire bitaba kubera umubano utari mwiza, ari ikimenyetso kiza cy’uko umubano hagati ya Kigali na Paris umeze neza.

Taliki 11, Ugushyingo, 1918 nibwo impande zari zihanganye ku rugamba zicaye  ahitwa Le Francport hafi y’ahitwa Compiègne basinya amasezerano yo guhagarika intambara,  imirwano haba ku butaka, mu kirere no muzi igahagarara.

Nyuma haje kuza andi masezerano yatumye intambara ihagarara mu buryo budasubirwaho yiswe Paris Peace Agreement.

Abahanga mu mateka bavuga ko intambara y’isi yahitanye abasirikare bagera kuri Miliyoni 10.

Imwe mu nyandiko zikubiyemo amasezerano y’amahoro yasinywe nyuma y’Intambara ya mbere y’isi yarangiye mu mwaka wa 1918
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version