Umunyarwandakazi Muri Filimi Imwe Na Lupita Nyong’o

Umuhire Eliane ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kumenyekana muri Filimi nyarwanda. Mu minsi mike azahurira muri filimi n’ibyamamare by’i Hollywood muri Amerika birimo Lupita Amondi Nyong’o, Djimon Hounsou, Denis O’Hare n’abandi.

Filimi bazahuriramo yiswe A Quiet Place: Day One.

Biteganyijwe ko iyi filimi izasohoka mu mwaka wa 2024, amashusho yayo akaba ari gufatirwa i London mu Bwongereza, i New York muri Amerika n’ahandi ku isi.

Iri gutunganywa n’ikigo gikomeye mu gutunganya amashusho kitwa Paramount Pictures.

- Advertisement -

Umuyobozi w’akazi ko gufata amashusho ni Michael Sarnoski, uzwi cyane nk’umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho [Film Directors] bakomeye muri Amerika.

Umuhire Eliane yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2017. Amaze kugaragara muri filime nyinshi zamuhesheje ibihembo mu maserukiramuco atandukanye arimo ayo ku rwego mpuzamahanga.

Zimwe muri zo ni iyitwa‘‘Birds are singing In Kigali’’, ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown ( iri kuri Netflix), ‘‘Bazigaga’’ yimuhesheje Igihembo cya Best Actress [Umukinnyi w’Umugore Mwiza wa Filime] muri Clermont-Ferrand International Short Film Festival ibera mu Bufaransa.

Iheruka yabaye muri Mata, 2023.

Lupita_Nyong’o

Bazigaga iherutse kwegukana igihembo muri Afrika Film Festival – Leuven mu Bubiligi.

Iyi filime yahesheje Umuhire ibihembo yahataniye  muri ‘The British Academy Film & Television Arts Awards’ yamamaye nka BAFTA.

Umuhire kandi yegukanye ibihembo birimo icyo yahawe mu cyiciro cy’abagore mu Iserukiramuco rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) ryabereye muri Repubulika ya Tchèque.

Muri uwo mwaka yegukanye n’ibindi birimo icya Chicago International Film Festival na Gdynia Polish Film Festival.

Mu 2018 yashyikirijwe igihembo yegukanye mu iserukiramuco ryaberaga muri Pologne ryitwa The Netia Off Camera International Film Festival.

Iki gihembo cyari kigenewe umuntu ukizamuka ariko uri kwitwara neza mu mwuga wa Sinema, ‘MasterCard 2018 Rising Star’.

Muri uwo mwaka yahawe ikindi mu Iserukiramuco rya Let’s CEE Urania, ryaberaga muri Autriche n’icyo muri New York Polish Film Festival. ‘Birds are singing In Kigali’ yakinnyemo.

Iyi  filime yasohotse muri Kamena 2017, ikaba imara isaha imwe n’iminota 53.

Ivuga ku ngaruka z’ihungabana no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhire akina yitwa Claudine.

Kubera gukunda umwuga wa sinema, yahawe umwanya wo kujya kwiyungura ubumenyi mu gukina filime n’amakinamico muri Tunisie.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version