Chandee Zhnuang usanzwe ari Umujyanama mu Muryango w’abagiraneza bafasha abantu kubyaza umusaruro imishinga witwa Africa Business Heroes akaba n’umwe mu bawushinze avuga ko hari umushinga wo guhugura abantu uko imishinga ihangwa ikaba isoko y’amikoro.
Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gutangaza ibikubiye mu nama ikomeye iri bube kuri uyu wa Gatanu yiswe Africa Business Heroes Summit ikazarangira kuri uyu wa Gatandatu Tariki 13, Ukuboza, 2025.
Zhnuang yavuze ko bikwiye ko ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika babwirwa ubundi buryo bwo gutekereza imishinga ibyara amikoro Kandi igahangwa mu nzego zinyuranye z’ubumenyi n’ubukungu.
Ati: “Hari gahunda twiswe ABH x AGI izafasha ba rwiyemeke kugira ubumenyi mu guhanga imishinga bityo ikazatuma bashobora gutsindira ibihembo bitangwa na Africa Business Heroes binyuze mu kigo Alibaba Philanthropy.”
Alibaba Group ni ikigo gikomeye ku isi gikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga kandi gifasha benshi binyuze mu Ishami ryacyo ry’ubugiraneza ryitwa Alibaba Philanthropy.
Guhera kuri uyu wa Gatanu kuzageza kuwa Gatandatu, ubuyobozi bwa Africa Business Heroes Summit buzakorana na RDB mu guhemba ba rwiyemezamirimo bakoze imishinga myiza yatoranyijwe kuri iyi nshuro ya karindwi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi uri mu bakemurampaka bazagena abazahembwa, yashimye abahatanye bose, avuga ko imishinga bakoze muri rusange imeze neza kuko irimo guhanga udushya kandi ikaba isobanutse.
Ati: “Ni imishinga igaragaza ibisubizo ku bibazo bifitwe na benshi mu batuye Afurika. Irasobanutse kandi irarambye.”

Zahra Baitie Boateng uyobora Ishami rya Afurika muri Africa’s Business Heroes avuga ko abantu batanze imishinga yabo ngo itoranywemo izatsimda, batanze imishinga 32,000.
Niyo mishinga myinshi yatanzwe kuva iki gikorwa cyatangira mu myaka irindwi ishize.

Muri yo, hatoranyijwemo 10 izahembwa kuri iyi nshuro.
Umunyarwanda Albert Munyabugingo wahembwe ubushize ku nshuro ya Gatandatu akaba na nyiri ikigo Vuba Vuba Africa yasabye abandi kumva ko ibyo yashoboye nabo babishobora.
Asanga iyo umuntu akoranye umwete agakora neza, agera ku byo yitaga inzozi, akongeraho ko bisaba kutarambirwa.

Amafoto@ Ben Gasore


