Umusaza Nyagashotsi Ubuyobozi Bwamwemereye Televiziyo Bumuha Antenne Gusa

Muri Mata, 2021 nibwo umusaza Epimaque Nyagashotsi wo mu  Kagari ka Ndatemwa, Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo yatashye inzu yari yarasabye kugira ngo ayisaziremo kuko yabaga mu nzu itameze neza ndetse atagira n’inka imukamirwa. Icyo gihe yarayihawe ariko yemererwa ko azahabwa na Televiziyo. Abamwemereye iyi televiziyo nyuma bamuhaye antene yayo gusa ariko ntibamuha icyuma cyakira amashusho yakuruwe nayo.

Aherutse kubwira umunyamakuru wa Taarifa ko bitumvikana ukuntu bamuhaye antene yonyine kandi bazi neza ko ntacyo yamara idafite icyuma cyakira amashusho yayo.

Asaba ko muri iki gihe hari kuba imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu byaba byiza abamwemereye kiriya cyuma bakimuhaye azareba imikino isigaye kuko ari nayo ishyushye.

Umwaka ushize[muri Mata] ubwo yatahaga inzu y’amasaziro n’inka yari yarifuje korora ikamukamirwa, umusaza Epimaque Nyagashotsi yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda cyane cyane Perezida wa Repubulika wamugabiye.

- Advertisement -

Kuwa Gatandatu tariki 23, Mata, 2021 nibwo yatashye iriya nzu ye. Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu kuba uriya musaza yarubakiwe inzu ikomeye, agahabwa inka, ikiraro cyayo, ubwiherero n’igikoni.

Yarwanye Intambara Y’Isi, Aba Inyenzi, Arasaba Perezida Kagame ‘Kumuremera’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version