Umusirikare Akurikiranyweho Kwihesha W’Umutungo W’Umuntu Wapfuye

Polisi ya Uganda iri mu iperereza ku musirikare w’iki gihugu uvugwaho gukorana n’umucuruzi ukomeye bakihesha umutungo usanzwe wanditswe ku mugore wapfuye.

Ubivugwaho ni Lieutenant witwa Bob Semakula.

Lt Semakula asanzwe akora mu ishami ry’igisirakare cya Uganda ryitwa Internal Security Organisation (ISO).

Ashinjanwa n’umucuruzi witwa Stuart Kateregga, bombi bakaba bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kwihesha umutungo wahoze ari uw’umugore umaze igihe atabarutse witwaga Doreen Muhebwa.

- Advertisement -

Uyu mutungo uba ahitwa Wandegeya  muri Mulago.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda ikorera mu Murwa mukuru, Kampala, witwa Luke Owoyesigyire  avuga ko iperereza kuri kiriya cyaha ryatangiye kandi rigeze kure.

Umwe mu mitungo abakurikiranywe bavugwaho gushaka kwihesha ni akabari kanini kaba hafi ya rond-point y’i Mulago.

Polisi iri gusuzumana ubwitonzi inyandiko zikubiyemo ibirego ndetse n’ubwisobanure bwa buri muntu mu baregwa barimo na Lt Semakula.

Nyiri imitungo imaranirwa yapfuye muri Kamena, 2021.

Bivugwa ko Semakula yari inshuti ye.

Aho apfiriye, Lt Semakula yahimbye inyandiko igaragaza ko mbere y’uko apfa, yari yaramusigiye uriya mutungo binyuze mu masezerano yanditse kandi yashyizweho umukono n’impande bireba.

Yuririye kuri iyo nyandiko afatira ka kabari ndetse n’uburiro( restaurant) bwako.

Musaza wa Doreen Muhebwa witwa Asiimwe avuga ko Lt Semakula yakoze ibitemewe kandi ntawe yigeze abiganirizaho mu bandi bagize umuryango wa nyakwigendera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version