Umuvugizi Wa Biden Yavuze Ko Amerika Yahaye u Rwanda Miliyoni $11 Zo Kurwanya Marburg

Karine Jean-Pierre

Karine Jean-Pierre uvugira Ibiro bya Perezida w’Amerika yatangaje ko Amerika yahaye u Rwanda miliyoni $11 ni ukuvuga arenga miliyari Frw 12 ngo ruyakoreshe mu guhangana na Marburg.

Amerika iri no gufasha u Rwanda mu byerekeye inkingo kuko ikigo cyayo gikora urukingo rwitwa Sabin Vaccine kimaze kuruha inkingo 1400 mu minsi mike ikurikiranye.

Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris buri gukorana” bya hafi na Leta y’u Rwanda mu kurangiza iki cyorezo vuba bishoboka.

Mu mpera za Nzeri, 2024 nibwo Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hageze icyorezo cya Marburg, kikaba ari ubwa mbere kihavuzwe.

Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki 07, Ukwakira, 2024 yavugaga ko kugeza ubu abantu 56 ari bo bamaze kucyandura, abagikize ubu ni umunani(8), kica abagera kuri 12 naho abarenga 2,000 bamaze kugipimwa bishingiye ku makuru y’uko bahuye n’abacyanduye.

Iyi ndwara yibasiye cyane abakora mu buvuzi kuko n’ubusanzwe ari bo bahura kenshi n’abarwayi.

Ikigera mu Rwanda bamwe mu baganga bayitiranyije na malaria kuko usanga bihuje ibimenyetso.

Birashoboka cyane ko ari yo mpamvu abenshi mubo yahitanye ari abaganga bitaga ku bagaragazaga ibimenyetso bisa n’ibya malaria kandi ari iby’indwara mbi ya Marburg.

Iyi virusi, OMS/WHO ivuga ko ishobora kwica abayirwaye ku rugero ruri hejuru ya 80%.

Muri cya kiganiro twavuze Karine Jean-Pierre yahaye abanyamakuru, yavuze ko mu bihe bya COVID-19 byagaragaye ko iyo ibibazo by’icyorezo byadutse aho ari ho hose ku isi, biba byiza ko bihagurukirwa mu maguru mashya.

Impamvu ni uko biba byugarije buri wese ku isi.

Ati: “Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadolari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda n’ibihugu birukikije”.

BBC yanditse ko Karine yunzemo ko “nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza, zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, icyumweru kimwe [nyuma yuko] tumenye iby’iki cyorezo”.

Amerika yahaye u Rwanda doze 1400( iza mbere zari 700 n’izindi nkazo zaraye zigeze mu Rwanda) z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa.

Iza mbere zatewe Abanyarwanda ku Cyumweru haherewe ku baganga n’abakozi bo kwa muganga.

U Rwanda kandi ruvuga ko rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal antibodies’ “mu gufasha abarwayi” b’iyi virusi.

Virusi ya Marburg iriho ubu ntabwo iravugwa hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda ruvuga ko rurimo gukora iperereza mu kumenya aho yaturutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version