Umuyobozi Mukuru Mu Bushinwa ‘Uzi Inkomoko Ya COVID’ Yahungiye Muri Amerika

Amakuru atangwa na bimwe mu binyamakuru byo muri Hong Kong avuga ko Dong Jingwei wahoze ari Visi Minisitiri muri Minisiteri y’umutekano w’igihugu yahungiye muri Amerika akajyana amabanga y’ibyabereye i Wuhan mbere y’uko Isi yibasirwa na COVID-19.

Dong yuririye indege muri Hong Kong rwagati muri Gashyantare, 2021.

Yajyanye n’umukobwa we witwa Dong Yang.

Ikinyamakuru kitwa Spy Talk kivuga ko uriya mugabo uri mu bazi uko ibya COVID-19 byatangiye mu Bushinwa, ashobora kuba yarahaye abategetsi b’i Washington inyandiko z’amabanga zerekana ko virus yateye COVID-19 yakorewe muri Laboratwari z’i Wuhan.

- Advertisement -

Kivuga ko iyi ari yo mpamvu yatumye mu minsi mike ishize, ubutegetsi bwa Joe Biden bwarahinduye uko bwabonaga ibintu, bugatangira kuvuga ko hari ibimenyetso ko virus yateye iki cyorezo ikomoka muri Labo zo mu Bushinwa.

Uwo Biden yasimbuye, ari we Donald Trump kenshi yemeje ko COVID-19 yakozwe n’Abashinwa, ariko henshi bamutera utwatsi, bavuga ko nta bimenyetso ashingira ho abyemeza.

 Dong: Umuhanga mu by’ubutasi…

Dong Jingwei ni umuyobozi wamaze igihe kinini  akorera Minisiteri y’umutekano mu Bushinwa, akaba yari ashinzwe kuyobora ishami ryayo rishinzwe gutahura no gukoma mu nkokora ibikorwa bigamije guhungabanya u Bushinwa.

Ni ibyo bita ‘counterintelligence’. Uyu mwanya yawugiyemo muri Mata, 2018, mbere y’aho akaba yari ashinzwe izindi nzego muri iriya Minisiteri.

Jingwei Dong

Iby’uko uyu mugabo yahungiye muri Amerika byatangajwe bwa mbere n’umugabo witwa Dr. Han Lianchao kuri Twitter.

Yanditse ko mu nama iherutse guhuriza abategetsi ba Amerika n’ab’u Bushinwa(Sino-American Summit) yabereye Alaska, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa Wang Yi ari kumwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa witwa  Yang Jiechi basabye Amerika kugarura Dong Jingwei ariko Amerika ibabera ibamba.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika witwa Antony Blinken yabakuriye inzira ku murima, arabahakanira.

Dr. Han Lianchao watangaje biriya bwa mbere, nawe yahunze u Bushinwa mu myaka yakurikiye ubwicanyi bwabereye ahitwa Tiananmen Square, bwabaye mu mwaka wa 1989.

N’ubwo hari abavuga ko ibyo yatangaje bigamije guhunganya abategetsi b’u Bushinwa kuko bazumva ko amabanga yabo yageze ‘mu biganza by’umwanzi’, hari abandi bavuga ko bishoboka cyane ko Dong yaba yaravuze ikiri mu nda y’ingoma y’u Bushinwa mu buryo nyabwo.

Abo barimo Nicholas Eftimiades wahoze akora muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika no muri CIA.

Uyu mugabo avuga ko Dr Lianchao adashishikazwa no gutangaza ibihuha agamije guharabika u Bushinwa, ahubwo ko ibyo yanditse aba abifitiye gihamya.

Intambara y’ubutasi hagati y’ibihugu byombi yakoze kuri benshi…

Ku rundi ruhande, Mollie Saltskog avuga ko niyo haba hari umutegetsi mukuru w’u Bushinwa waba warabuhunze akajya muri USA ajyanye amabanga, ibyo nta gitangaza kirimo.

Ubutasi hagati y’ibi bihugu burakomeye

Ngo ni umukino umaze igihe kinini hagati y’intasi z’ibihugu byombi, aho buri gihugu kigurira ba maneko b’ikindi ngo bagihunge cyangwa batange amakuru y’imikorere yacyo mu nzego zose.

Ingero z’ibi ni nyinshi:

Mu mwaka ushize(2020) umwe mu bakozi ba CIA witwa Alexander Yuk Ching Ma yahamijwe ibyaha byo gutata Amerika mu nyungu z’u Bushinwa.

Muri uriya mwaka undi Munyamerika wakoreraga CIA witwa Jerry Chun Shing Lee yakatiwe imyaka 19 y’igifungo nyuma y’uko bigaragaye ko hari inyandiko z’ibanga yahaga u Bushinwa.

Mu mwaka wa 2019, undi Munyamerika witwa Kevin Patrick Mallory wakoreraga CIA yakatiwe imyaka 20 y’igifungo nyuma y’uko ahamijwe gutata mu nyungu z’u Bushinwa.

Muri iyi ntambara ya ba maneko, u Bushinwa nibwo bigaragara ko bwayitwayemo neza kuko guhera mu mwaka wa 2010 bwashoboye kuburizamo imigambi Amerika yabaga yateguye ku butaka bwabwo.

Abenshi muri ba maneko ba CIA mu Bushinwa barafashwe baricwa abandi barafungwa.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere na The New York Times mu mwaka wa 2017.

Ubwo abanditsi b’ikinyamakuru Spy Talk babazaga inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga za Amerika icyo zivuga ku bivugwa ko Dong yahungiye muri Amerika, ntacyo zabasubije.

Ikindi gishobora kuba gihangayikishije ubutegetsi bw’i Beijing ni uko Dong yari umwe mu bantu ba hafi ba Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.

Ibi byemezwa na  kimwe mu binyamakuru bivuga ku butasi n’umutekano kitwa Intelligence Online gikorera i Paris mu Bufaransa.

Kuba ku rutonde rw’abakozi ba Minisiteri y’umutekano  mu Bushinwa  ruri ku rubuga rwayo nta mwanya wa Visi Minisitiri ukihagaragara, hari ababifata nk’ikimenyetso  cy’uburakari bw’uko Dong yacikanye amabanga y’igihugu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version