Menu
Indimi

Mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru Wa Jandarumori Ya Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yanditswe kuwa

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye Umuyobozi mukuru wa  Jandarumori(Gendarmerie Nationale )  ya Centrafrique witwa Landry Ulrich Depot uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itandatu.

Yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abamwungirije.

Director General Landry Ulrich Depot hamwe n’itsinda ayoboye bakiriwe mu cyubahiro kigenewe umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Umutekano.

Abayobozi b’inzego zombi baraganira ku ngingo zitandukanye zirimo no gukomeza gutsura imikoranire.

IGP Munyuza yakiriye mugenzi we wo muri Centrafrique

U Rwanda na Centrafrique ni ibihugu bifitanye umubano ushingiye ku buhahirane, ubufatanye mu by’umutekano n’izindi nzego.

Mu rwego rw’umutekano, umupolisi uyobora Abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique ni Umunyarwanda witwa CP Christopher Bizimungu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

English Version

Advertisement
WeCreativez WhatsApp Support
Mutwandikire turabasubiza
Twandikire